Kigali: Hari Abamotari Batumva Impamvu Yo Gucana Amatara Ya Moto Ku Manywa

Mu Gasyata mu Karere ka Nyarugenge ahitwa ku Bigega bya Essence hari moto zigera ku 160 n’imodoka zirenga 40 zaraye zifashwe na Polisi  kubera kudacana amatara kandi zigenda. Bamwe mu bamotari babwiye itangazamakuru ko gucana amatara ku manywa agakomeza kwaka no mu ijoro bituma ampoule igashya vuba.

Polisi yabagiriye inama yo gushaka ampoule zihanganira kwaka igihe kirekire aho kugira ngo bagure izipfa vuba zizashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abamotari bavuga ko gucana amatara ya nijoro ari ngombwa kandi ko bibarindira ubuzima ariko bakavuga ko hari ubwo itara rizima ntibabimenye bitewe n’uko imodoka yakubise nko mu mukuku ampoule igafunguka cyangwa se bigaterwa n’uko itara ryahiye ariko ‘muri tableau’ ho hagakomeza kwerekana ko ryaka.

Izi hamwe n’izindi mpamvu batanze, ziri mu byo babwiye Umuvugizi wa Polisi, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera mu kiganiro gito bagiranye ari kubahugura ku kamaro ko kubahiriza amategeko harimo n’ibwiriza ryo gucana amatara ku manywa.

- Kwmamaza -

Hari umwe muri bo wavuze ko nta ampoule ya moto ishobora gucanwa amanywa n’ijoro ngo izarenze amezi abiri icyaka!

Umwe avuga ko ampoule y’itara ishya idateye kabiri iyo yaka amanywa n’ijoro

N’ubwo batanze impamvu bumvaga ko zabafasha mu gusobanura ikibatera kudacana amatara no ku manywa, Umuvugizi wa Polisi yababwiye ko nta mpamvu babona yakumvikanisha kwica amabwiriza yashyizweho.

CP Kabera yababwiye ko ikintu cy’ingenzi ari ukubahiriza amabwiriza, kuko abarinda akarinda n’abagenzi.

Ku byerekeye ampoule zishobora gushya, yababwiye ko ibyiza ari uko bashaka iziramba, zishobora guhangana n’ubushyuhe igihe kirekire.

Yababwiye ko Polisi idashinzwe kureba niba ampoule ya moto cyangwa imodoka ya runaka yarahiye kubera impamvu runaka, ahubwo ngo ishinzwe guhana abatabyubahiriza.

CP Kabera yabwiye itangazamakuru ko Polisi iri bukomeze gufata abamotari n’abashoferi badacana amatara kandi ngo iraza gukora k’uburyo abibibagirwa kuyacana babicikaho.

Asaba abashoferi n’abamotari kujya basuzuma kenshi ko amatara y’ibinyabiziga byabo yaka, haba ku manywa ndetse na nijoro.

Izi moto zirenga 160 zaraye zifashwe na Polisi
Imodoka nazo zaraye zifashwe muri ubwo buryo.
Iyi modoka ikoresha amashanyarazi nayo iri mu zaraye zifashwe

Photos@taarifa.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version