Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Nyabihu Wongeye Kuba Nyabagendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Nyabihu Wongeye Kuba Nyabagendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2022 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’akazi kamaze hafi iminsi ine abantu bakura mu muhanda ibitaka byinshi byamanuwe n’inkangu iheruka kubera mu muhanda uhuza Muhanga, Ngororero, Nyabihu ugana Rubavu, ubu wasubiye kuba nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko kuri uyu wa Mbere uriya muhanda wongeye gukoreshwa.

Ati: “ Ubu uriya muhanda ni nyabagendwa”.

Ku wa Kane nibwo inkangu yaguye ifunga umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Nyabihu( ahitwa Mukamira).

Ni umuhanda ukoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa mu Rwanda babijyanye i Goma banyuze muri Rubavu.

Nyuma y’uko inkuru imenyekanye, hatangiye ibikorwa byo gukura ibitaka mu muhanda ariko kubera ubwinshi bwabyo, bibanza kugorana ndetse biza kuba ngombwa ko hongerwa imashini n’amakamyo kubivanamo.

Polisi y’u Rwanda yahise isaba abantu kudakoresha uriya muhanda ahubwo bagaca mu wa Kigali- Musanze- Rubavu.

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda hose by’umwihariko  muri kariya gace niyo ntandaro y’iriya nkangu kandi hari impungenge ko hazaba n’izindi kuko iyi mvura itarahita.

Ngororero: Inkangu Yafunze Umuhanda, Imashini Zo Kuwutunganya Ntizihagije

TAGGED:featuredInkanguMuhangaNgororeroNyabihuUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda, Ibirwa Bya Maurice Na Uganda : Aho Abakire B’Afurika Bashaka Gutura
Next Article Inyanja: Ububiko Bw’Ibinyabuzima Byinshi Bitaravumburwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?