Abaturage batuye mu duce twa Rwamagana na Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda uzabafasha kurushaho guhahirana.
Umuhanda bakorewe ni umuhanda w’igitaka ariko utsindagiye k’uburyo utakwangiza ibinyabiziga bisanzwe bitarangiritse.
Iyo ugeze i Rwamagana, ukatira ahitwa Buswayirini, ugakomeza ujya Cyaruhogo, ukambuka za Rurenge ukaboneza Karombo, ukambuka ugana i Zaza wabishaka ukomokera Sake muri Ngoma.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 mu Karere ka Ngoma hari kubakwa imihanda ifite uburebure bungana n’ibilometero 35 (35Km).
Muri iyo mihanda twavugamo umuhanda Nyaruvumu-Rebezo. Uzoroshya ubuhahirane hagati y’Akarere ka Ngoma ndetse n’Akarere ka Kayonza.
Watangiye kubakwa mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Nzeri; wuzuye utwaye amafaranga angana na 716,515,475 Frw.