Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri ikomeye iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi, yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroon.
Ku wa Gatandatu umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 31 bagomba kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu, yitegura umukino uzayihuza na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 n’uzayihuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 i Douala.
Nyuma yo kubona ibisubizo by’ibizamini bya Covid-19, kuri uyu wa Mbere mu gutondo abakinnyi batangiye imyitozo yoroheje, bakorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari na yo izaberaho umukino na Mozambique.
Uyu munsi Ikipe yakoze imyitozo inshuro ebyiri, 9h30 na 15h30.
Umwiherero watangiye kuri iki Cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 i Nyamata kuri La Palisse Hotel.
U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, inyuma ya Cape Verde yo ifite ane, Mozambique ifite atanu mu gihe Cameroon iyoboye itsinda ifite amanota 10.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
Olivier Kwizera (Rayon Sports FC), Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya), Eric Ndayishimiye (AS Kigali) na Yves Kimenyi (Kiyovu SC)
Ba Myugariro
Ange Mutsinzi (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia), Emery Bayisenge (AS Kigali), Thierry Manzi (APR FC), Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia), Faustin Usengimana (Police FC), Hassan Rugirayabo (AS Kigali), Eric Rutanga (Police FC) na 10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC).
Abo Hagati
Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden), Olivier Niyonzima (APR FC), Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece), Bosco Ruboneka (APR FC), Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC), Djabel Manishimwe (APR FC), Kevin Muhire (Sahama Club, Oman), Muhadjir Hakizimana (AS Kigali), Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania) na Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)
Abataha izamu
Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United), Meddie Kagere (Simba SC), Dominique Savio Nshuti (Police FC), Ernest Sugira (Rayon Sports FC), Lague Byiringiro (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Osée Iyabivuze (Police FC)
Aya mavubi nayo arasetsa rwose!