Bosco Ntaganda Yaciwe Impozamarira Ya Miliyoni $30

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwaciye Bosco Ntaganda impozamarira ya miliyoni $30 ku byaha by’intambara aheruka guhamywa ko yakoreye mu bice bya Ituri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere, abacamanza banzuye ko Ntaganda nta bushobozi afite bwo gutanga iyo mpozamarira, basaba ko ikigega cy’urwo rukiko kizwi nka Trust Fund gishyiraho uburyo bwo gukusanya no gutanga iyo mpozamarira ku byaha byakozwe.

Ntaganda wari warahawe izina rya “The Terminator” aheruka gukatirwa gufungwa imyaka 30 mu rubanza rwasomwe mu 2019, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi ubwo yari umuyobozi w’inyeshyamba za Union of Congolese Patriots (UPC/FPLC) mu burasirazuba bwa RDC mu 2002-2003.

Ni ibikorwa byiciwemo abasivili benshi.

- Advertisement -

Umwanzuro wasomwe n’umucamanza Chang-ho Chung ugira uti “urukiko rwanzuye ko impozamarira ziciwe Ntaganda, rwanzura ko ibigomba kwishyurwa na Ntaganda bihawe agaciro kagera kuri miliyoni $30.”

Mu bazahabwa kuri iyi mpozamarira yaciwe Ntaganda harimo abagizweho ingaruka n’ibitero bya Ntaganda, abana bashowe mu gisirikare cye, abafashwe ku ngufu icyo gihe ndetse n’abana bavutse kubera ibikorwa by’ingabo yari ayoboye.

Urukiko rwanzuye ko iyo mpozamarira izatangirwa hamwe, bivuze ko atari amafaranga azagenda ahabwa buri muntu ku giti cye ahubwo azanyuzwa mu bigega byashyiriweho kubafasha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version