Umwe mu bayobozi bakuru muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi( AIMS Rwanda), ishami ry’u Rwanda witwa Dr Herine Otieno avuga ko kugira ngo abakobwa bazige kandi bakore ibijyanye n’imibare na siyansi, bisaba ko batangira kubikunda bakiri mu mashuri mato.
Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wize siyansi bita International Day of Women and Girls in Sciences, (IDWGS) u Rwanda rwizihirije muri Kigali Convention Center.
Witabiriwe n’abahanga mu mibare na siyansi barimo ababyigisha n’abandi bafata ibyemezo mu rwego rw’uburezi.
Dr Otieno avuga ko mu bushakashatsi ikigo akorera cyakoze mu myaka ya 2018, cyasanze umubare w’abakobwa n’abagore bitabira kwiga imibare na siyansi biyongereye.
Avuga ko imwe mu mpamvu basanze umubare w’abakobwa bitabira kwiga imibare na siyansi wiyongera ari uko abarimu babo babashishikariza kubyiga.
Uyu mwarimu akaba n’umuyobiz mu kigo African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda, avuga ko niyo mwarimu azi kwigisha neza cyane, ariko umunyeshuri atumva impamvu z’ibyo yiga ngo abikunde, uwo mwarimu yaba agosorera mu rucaca.
Ati: “ Ni ngombwa ko abana babanza gukunda siyansi no kuba bafite ubuhanga kandi bagatangira kwiga siyansi bakiri mu mashuri mato.”
Yatangaje ko ubundi buryo ikigo yari ahagarariye muri uriya muhango cyakoresheje kugira ngo gikundishe abakobwa bakiri bato gukunda imibare na siyansi ari ukubasura bari kumwe n’abagore bize imibare na siyansi ‘bakabatega akanyabugabo.’
Hari no kubafasha kubona ibikoresho n’ikoranabuhanga bisanzwe byifashishwa mu bushakashatsi mu by’ubuhanga kugira ngo umukobwa ashyire mu bikorwa ubumenyi ahabwa na mwarimu.
Ubu ni uburyo butuma ibyo umunyeshuri asoma cyangwa abwirwa na mwarimu abona uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, nk’uko amahame ya siyansi abiteganya.
Babyita ‘Experiment’.
Muri Gashyantare, 2022, Kaminuza yigisha imibare na siyansi, AIMS-Rwanda, yakoranye n’abagore baminuja mu mibare na siyansi basanga abakobwa mu bigo by’amashuri yisumbuye bababwira ibyiza byo gukunda imibare na siyansi.
Icyo gihe kandi abakobwa bo muri ibyo bigo bafatanyije n’abarezi babo bishimiye intambwe bamaze kugeraho mu bumenyi n’ikoranabuhanga.
Muri uriya muhango, hari hagamijwe no gutera inkunga abakobwa n’abagore yo kugira ngo bakomeze guharanira guhabwa inshingano mu bigo by’amashuri cyangwa izindi nzego z’uburezi.
Ubuyobozi bwa AIMS-Rwanda buvuga ko ibirori byakozwe kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Mata, 2022 byari no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Muri uyu muhango kandi bitaganyijwe ko hari abarimukazi bahabwa uburyo bwo kuzakomeza amasomo mu mibare na siyansi ahatandukanye ku isi.
Birakorwa muri gahunda ya AIMS yiswe AIMS TTP Corporate Scholarship Fund Awardees.
60% by’ababona iyi nkunga ni abagore bigisha imibare na siyansi.
Abitabiriye uyu muhango baturutse mu mashuri ari mu Turere 14 twatoranyijwe kugira ngo duhagararire utundi muri iki gikorwa kigamije kuzamura ubumenyi bw’abagore mu mibare na siyansi.
Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda