Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanga Mu Mibare Avuga Ko Abakobwa Bagomba Kwiga Siyansi Bakiri Mu Mashuri Mato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuhanga Mu Mibare Avuga Ko Abakobwa Bagomba Kwiga Siyansi Bakiri Mu Mashuri Mato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2022 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bayobozi bakuru muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi( AIMS Rwanda), ishami ry’u Rwanda witwa Dr Herine Otieno avuga ko kugira ngo abakobwa bazige kandi bakore ibijyanye n’imibare na siyansi, bisaba ko batangira kubikunda bakiri mu mashuri mato.

Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wize siyansi bita International Day of Women and Girls in Sciences, (IDWGS) u Rwanda rwizihirije muri Kigali Convention Center.

Witabiriwe n’abahanga mu mibare na siyansi barimo ababyigisha n’abandi bafata ibyemezo mu rwego rw’uburezi.

Dr Otieno avuga ko mu bushakashatsi ikigo akorera cyakoze mu myaka ya 2018, cyasanze umubare w’abakobwa n’abagore bitabira kwiga imibare na siyansi biyongereye.

Avuga ko imwe mu mpamvu basanze umubare w’abakobwa bitabira kwiga imibare na siyansi wiyongera ari uko abarimu babo babashishikariza kubyiga.

Uyu mwarimu akaba n’umuyobiz mu kigo African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda, avuga ko niyo mwarimu azi kwigisha neza cyane, ariko umunyeshuri atumva impamvu z’ibyo yiga ngo abikunde, uwo mwarimu yaba agosorera mu rucaca.

Ati: “ Ni ngombwa ko abana babanza gukunda siyansi no kuba bafite ubuhanga kandi bagatangira kwiga siyansi bakiri mu mashuri mato.”

Yatangaje ko ubundi buryo ikigo yari ahagarariye muri  uriya muhango cyakoresheje kugira ngo gikundishe abakobwa bakiri bato gukunda imibare na siyansi ari ukubasura bari kumwe n’abagore bize  imibare na siyansi ‘bakabatega akanyabugabo.’

Hari no kubafasha kubona ibikoresho n’ikoranabuhanga bisanzwe byifashishwa mu bushakashatsi mu by’ubuhanga kugira ngo umukobwa ashyire mu bikorwa ubumenyi ahabwa na mwarimu.

Ubu ni uburyo butuma ibyo umunyeshuri asoma cyangwa abwirwa na mwarimu abona uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, nk’uko amahame ya siyansi abiteganya.

Babyita ‘Experiment’.

Abakobwa muri Science bari kwiyongera

Muri Gashyantare, 2022, Kaminuza yigisha imibare na siyansi, AIMS-Rwanda, yakoranye n’abagore baminuja mu mibare na siyansi basanga abakobwa mu bigo by’amashuri yisumbuye bababwira ibyiza byo gukunda imibare na siyansi.

Icyo gihe kandi abakobwa bo muri ibyo bigo bafatanyije n’abarezi babo bishimiye intambwe bamaze kugeraho mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Muri uriya muhango, hari hagamijwe no gutera inkunga abakobwa n’abagore yo kugira ngo bakomeze guharanira guhabwa inshingano mu bigo by’amashuri cyangwa izindi nzego z’uburezi.

Ni umunsi witabiriwe n’abarimu b’imibare na siyansi n’abandi bakora mu nzego z’uburezi baturutse hirya no hino mu Rwanda

Ubuyobozi bwa AIMS-Rwanda buvuga ko ibirori byakozwe kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Mata, 2022 byari no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Muri uyu muhango kandi bitaganyijwe ko hari abarimukazi bahabwa uburyo bwo kuzakomeza amasomo mu mibare na siyansi ahatandukanye ku isi.

Birakorwa muri gahunda ya AIMS yiswe AIMS TTP Corporate Scholarship Fund Awardees.

60%  by’ababona iyi nkunga ni abagore bigisha imibare na siyansi.

Abitabiriye uyu muhango baturutse mu mashuri ari mu Turere 14 twatoranyijwe kugira ngo duhagararire utundi muri iki gikorwa kigamije kuzamura ubumenyi bw’abagore mu mibare na siyansi.

Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda

TAGGED:AIMS-RwandafeaturedImibareRwandaSiyansiUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Umusaruro W’Ubuhinzi N’Ubworozi Warazamutse Guhera Mu Mwaka Wa 2017
Next Article Ifoto Idasanzwe: Perezida Kagame Akora Ku Nyamaswa ‘Isa N’Ingwe’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?