Umuhanzi Ariel Wayz Ari Mu Bafashwe Bishe Amabwiriza Kuri COVID-19

Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari tariki 09, Ukwakira, 2021, abantu 113 barimo n’umuhanzi uri mu bakunzwe muri iki gihe witwa Ariel Wayz bafatiwe  muri Kicukiro bishe amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro niyo yabafatiye mu nzu ngari(apartment) iri mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe.

Muri bo abagera kuri 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi witwa Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

Ikindi ngo ni uko  muri iriya nyubako hakoreragamo akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora.

- Advertisement -
Ariel Wayz ari mu bafatiwe muri bariya bantu

Abandi bantu  35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kitwa Plan B gaherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Nyakabanda.

Abafashwe bose kuri iki Cyumweru beretswe itangazamakuru, bamwe muri bo bemera ko bateshutse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babisabira imbabazi.

Umwe mu barinda ibyamamare ukorera ikigo Rocky Entertainment witwa Hamisi yabwiye itangazamakuru ko we yafashwe  ari mu kazi ko kurinda icyamamare Papa Cyangwe.

Papa Cyangwe ni umuraperi uri mu bakunzwe muri iki gihe

Ati: “Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo  ye. Byageze ku isaha ya saa saba z’ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera anenga kandi agacyebura abantu barenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo n’abo avuga ko biha uburenganzira bwo gufungura utubari.

CP Kabera ati: “ Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage, iyo nyubako  iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda  ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.”

Avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yibukije abaturage ko iyo bakurikije amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo, ari bo bigirira akamaro.
Ngo biri mu rwego rwo
kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi kandi kubikora bibarinda  ibihano bahabwa baramutse bafashwe.

Abantu 113 nibo bafashwe mu mpera z’Icyumweru gishize

Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy’amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande.

Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version