Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi yapfushyije Nyina wataburutse mu buryo butunguranye.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko mu mwaka washize Nyina yasuzumishijwe basanga arwaye umutima baramuvuza, aza koroherwa ariko batungurwa no kumva inkuru y’incamugongo ko yatabarutse.
Yavuze ati: ““Umwaka ushize nibwo twamenye ko mukecuru arwaye umutima tugerageza kumuvuza aroroherwa. Yafataga imiti neza ndetse anakurikiza gahunda zose za muganga. Yari asigaye akomeye, ariko twatunguwe no kumva ko saa sita z’amanywa yikubise hasi ntabashe kubyuka.”
Yaguye mu rugo aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa mu ga santere ka Kinyebebe.
Mu 2016 mbere yo gutangira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Danny Vumbi yabanje gusura ababyeyi ku ivuko agiye gusaba umugisha wa kibyeyi.
Icyo gihe Nyina yamuragarije urukundo, amubwira ko amushyigikiye.
Mu mwaka wakurikiyeho ubwo Vumbi( hari 2017) yajyaga kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, nabwo yari aherekejwe na Nyina.