Umuhanzi Harmonize Yatawe Muri Yombi

Rajab Abdul Kahali usanzwe uzwi mu kazi ko guhanga indirimbo ku izina rya Harmonize yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya imukurikiranyeho kubona amafaranga mu buryo bufifitse.

Akurikiranyweho kwaka abategura ibitaramo amafaranga abizeza kuzataramira abantu ariko abafana bakamutegereza, bakamubura.

Yari aherutse ku bikora ubwo abantu bategerezaga ko ari bucurangire ahitwa KCC mu gitaramo kiswe Afrika Moja Concert bakamubura.

The Citizen yanditse ko uriya muhanzi yari afite gahunda y’uko ku Cyumweru taliki 01, Gicurasi, 2022 ari bwo yari kuva muri Kenya ataha iwabo muri Tanzania  ariko afatwa indege itarahaguruka.

- Kwmamaza -

Hari utubyiniro yari yarijeje kuzacurangamo, abatuyobora bamuha avance ariko ntiyakora akazi bemeranyije.

Si we gusa ukurikiranyweho ubu butekamutwe ahubwo n’umunyarwenya wo muri Kenya wamamaye cyane witwa Eric Omondi nawe avugwaho kuba bihemu kuko nawe hari amafaranga ba nyiri utubari Harmonize yari bucurangiramo bamuhaye ababwira ko azafatanya n’uyu munya Tanzania kubashimisha arayarya ntiyakora ibyo yemeye.

Eric Omondi aha yaririraga urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’Umuzungu wo muri Amerika

Umwe mu bavugwaho guhura na buriya butekamutwe ni  uwahoze ari Guverineri wa Nairobi usanzwe ufite utubari dukomeye muri uriya mujyi.

Nawe yahaye Harmonize inoti, arazitapfuna.

Harmonize yafungiwe kuri Station ya Polisi iri ahitwa Kileleshwa kugira ngo abazwe ibyo akurikiranyweho.

Icyakora abari batumije Harmonize bagize ikitwa Melamani Limited bavuga ko kiriya cyamamare cyajyanywe kuri Polisi mu rwego rwo kukirindira umutekano kuko cyari gisumbirijwe ariko ngo ntibyatewe n’uko ari Polisi igikurikiranyeho ubuhemu.

Umuhanzi Harmonize bamwe bita ‘Konde Boy’ yari afite gahunda yo kuririmbira muri kamwe mu tubyiniro dukomeye kitwa  Captain’s Lounge akabikora mu gihe cy’isaha irenga ariko ngo yikojeje yo aririmba iminota itanu gusa, ubundi aranduruka!

Ibi bivugwa na nyiri aka kabyiniro witwa Jor Barsil.

Yagize ati: “ Nishyuye Miliyoni 9Sh ngo banzanire uriya muhanzi ashimishe abakiliya banjye mu gihe cy’isaha n’igice ariko yaraje ababeshya ko abacurangiye mu minota itarenze itanu.”

Avuga ko byarakaje abakiliya be ndetse ngo iyo atamutabara bari kumurema uruguma.

We asaba gusubizwa aye.

Barsil yabwiye Citizen Digital ko aho bari bucurangire yahateguye ku kiguzi cya Miliyoni 20Sh  yongeraho na Miliyoni 9 Sh yahaye abazanye Harmonize.

Ku rundi ruhande, Harmonize yaje kurekurwa abamuzanye bamaze kwishyura ayo basabwaga ahita yurira indege ajya i Mombasa kubataramira.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Volume Club.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version