Uko Urubanza Rwa Laurent Bucyibaruta Rwakererejwe

Laurent Bucyibaruta yavutse mu mwaka wa 1944 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Taliki 04, Nyakanga, 1992 nibwo yagizwe Perefe w’iriya Perefegitura. Niwe wari uyoboye abayoboke b’Ishyaka MRND mu rwego rw’Intara, ndetse n’Interahamwe niwe wari uziyoboye.

Interahamwe rwari urubyiruko rwa ririya shyaka ryategekaga u Rwanda.

Mu Ukuboza, 1993 bivugwa ko yakoreshereje inama mu isoko rikuru rya Gikongoro, akangurira abaturage gukusanya amafaranga yo kugura intwaro zo kwivuna umwanzi, bivugwa ko uwo mwanzi wavugwaga ‘yari Umututsi.’

Ikindi kimuvugwaho ni uko yahaye abasirikare n’abapolisi amabwiriza yo kwica Abatutsi hirya no hino mu bice  yategekaga.

Aho harimo muri Cyanika na Kaduha habereye ubwicanyi hagati y’amataliki 21, Mata, 1994 n’Italiki 22, Mata, 1994.

Taliki 07, Gicurasi, 1994 nabwo bivugwa ko Laurent Bucyibaruta yatanze itegeko ry’uko Abatutsi[kazi] bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Kibeho nabo bicwa.

Bidatinze taliki 10, Mata, 1994 Laurent Bucyibaruta yazereranyije Abatutsi ko nibahungira ku ishuri ry’ubukorikori rya Murambi bazaharindirwa.

Kubera ko bari bamaze iminsi bihisha, bari bashonje bityo  yabyuririyeho abizeza ko nibahagera bazaharindirwa kandi bagahabwa amafunguro.

Ni bacye mu bamwumviye bakahahungira baharokokeye!

Abapolisi, abajandarume n’Interahamwe nibo babishe bakoresheje imbunda n’intwaro gakondo.

Nyuma ya Jenoside, ni ukuvuga mu mwaka wa 1997, Laurent Bucyibaruta yahungiye mu Bufaransa.

Ubutabera bwatangiye kumukurikirana mu myaka myinshi ishize…

Mu gihe abandi bakekwaga ho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo na Jean Kambanda batangiye gukuburanishwa cyera, impapuro zo guta muri yombi Laurent Bucyibaruta zo zatanzwe taliki 16, Kamena, 2005.

Yaregwaga ibyaha birimo Jenoside, ibifitanye isano nayo, gukora ibyaha by’intambara hagamijwe kurimbura abantu, ubwicanyi no gufata ku ngufu.

Mu nyandiko ikubiyemo ikirego cye, havugwaga ko ibyo yakoze byahawe uburemere n’umwanya yari afite mu buyobozi bwa Politiki bwamuhaga ububasha bukomeye.

Taliki 21, Kamena, 2007, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasohoye inyandiko zo kumuta muri yombi, ziza zisaba Leta y’u Bufaransa kubishyira mu bikorwa.

Ntibyakozwe ndetse biza kuba ngombwa ko no muri Kanama, 2007, nabwo hasohorwa izindi zisaba u Bufaransa kubikora.

Uyu mugabo avugwaho uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikongoro

Dusubiye inyuma gato ariko, taliki 30, Gicurasi, 2000 Leta y’u Bufaransa ‘yafashe’ Laurent Bucyibaruta  ashyikirizwa Ibiro by’Ubushinjacyaha bikorera ahitwa Troyes.

Ntiyatinze mo kuko Taliki 06, Kamena, 2000 yarafunguwe nyuma yo kujuririra ifatwa rye.

Mu Ukuboza, 2000 yakomeje gucungwa n’ubutabera, agira bimwe abuzwa.

Mu mwaka wa 2007  Ubushinjacyaha bukuru bw’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bwasabye ko idosiye ya Luarent Bucyibaruta n’iya Wenceslas Munyeshyaka bihuzwa bikajyanwa mu Rukiko ruburanisha imanza z’ibyaha bikomeye.

Babikoze bashingiye ku masezerano y’imikoranire yari imaze igihe gito isinywe hagati y’impande zombi.

Ntibyatinze ariko, abunganira Bucyibaruta na Munyeshyaka basaba ko barekurwa biturutse ku ngingo bavugaga ko mu ifatwa rye yishwe ari ryo hame ry’amategeko rivuga ko ‘umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba ari umwere.’

Ngo ubushinjacyaha bwa ICTR mu idosiye yabwo yavugaga ku byo bushinja Bucyibaruta, bwarenze kuri ririya hame kandi ngo riri mu mahame akomeye Leta y’u Bufaransa igendera ho mu mategeko yayo.

Umushinjacyaha mukuru ariko ntiyigeze yitabira iby’ubwo bujurire bwatangwaga n’abunganira bariya bagabo.

Byabaye ngombwa ko aguma[Bucyibaruta] afunzwe mu buryo buteganywa n’amategeko mu gihe iperereza ku byo yaregwaga ryari rigikomeje.

Ibyo gukurikiranwa bari hanze, byaje kuvaho ubwo abayobozi b’u Bufaransa bategekaga ko Bucyibaruta na Munyeshyaka bongera gufatwa bagafungwa.

Hari taliki 05, Nzeri, 2007.

Hagati aho ariko, u Rwanda rwashakaga ko Bucyibaruta azanwa akaburanishirizwa mu Rwanda ariko ubutabera bw’u Bufaransa bukavuga ko ibimenyetso byatanzwe n’Urukiko  mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bidahagije k’uburyo byatuma uriya mugabo yoherezwa i Kigali.

Muri ibyo byose ariko, abagenzacyaha bari bakiri mu kazi kabo ko gukusanya  ibindi bimenyetso babonaga ko byabafasha mu gutuma Laurent Bucyibaruta agezwa imbere y’ubutabera mu buryo butaziguye.

Taliki 09, Gicurasi, 2017 nibwo umucamanza wari ushinzwe idosiye ye yagejeje ku rukiko rw’i Paris ibiyikubiyemo.

Mu Ukwakira, 2018, ubushinjacyaha bwashinje Laurent Bucyibaruta uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umucamanza wari washinzwe iyi dosiye yaje kwanzura ko ijyanwa mu Rukiko ruburanisha ibyaha by’ubugome bita Court d’Assises de Paris.

Hari taliki 24, Ukuboza, 2018 ariko bidatinze, ni ukuvuga mu mwaka wa 2019 Bucyibaruta arajurira.

Mu Ukuboza, 2020 habaye iburanisha ryabaye nyuma y’uko bigaragaraye Bucyibaruta atitabaga urukiko ngo aburane kuri ubwo bujurire bwe.

Urukiko rwaje kwanzura ko bidasubirwaho Laurent Bucyibaruta agomba kuburanishwa mu ruhame kuko rwari rufite dosiye yuzuye ituma akekwaho uruhare mu byaha yaregwaga.

Rwavuze ko ibyo Laurent Bucyibaruta yakoze bitamugira umufatanyacyaha ahubwo ko aba gatozi w’icyaha( principal author) kuri bimwe mu byaha aregwa.

Taliki 21, Mutarama, 2021 nibwo uwo mwanzuro wafashwe ndetse urukiko rwahise rushyiraho italiki uriya mugabo azaburanishirizwa mu ruhame.

Iyo taliki ni 09, Gicurasi, 2022.

Iburanisha ry’ibanze riteganyijwe kuba hagati y’Italiki 09, Gicurasi, kugeza ku Italiki 01, Nyakanga, 2022 rikazabera muri Cour d’Assises de Paris.

Taarifa yamenye ko uriya mugabo w’imyaka 78 y’amavuko yajyaga ashimira Interahamwe zabaga zivuye kwica Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe witwa Stanley Mugabarigira yabwiye Taarifa ko Laurent Bucyibaruta ari we wayoboye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye no kuri Paruwasi Gatulika ya Cyanika.

Abarokokeye mu gice Bucyibaruta yayoboraga, babwiye RBA bishimira ko ‘kera kabaye’, bagiye kubona ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version