Umuhanzi Ish Kevin Yigaramye Abamushinja Gukorana N’Abatekamutwe

Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin mu buhanzi avuga ko agiye kujyana mu butabera ibinyamakuru byanditse ko asangira ibyibano n’amabandi.

Yavuze ko abo bafashwe bakamuvuga, ntaho ahuriye nabo.

Ubwo ubugenzacyaha bwerekaga itangazamakuru abo bwitaga abatekera abandi umutwe, umuvugizi wabwo Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko abo bantu bavuze ko ibyo bibaga bajyaga kubisangira na Ish.

Ngo amafaranga bakuraga mu byo bibaga, bajyaga kuyinezezamo mu rugo rwa Ish cyangwa ahandi  kandi habaga hari n’inkumi.

- Advertisement -

Umuvugizi w’uru rwego avuga ko abafashwe bagiye gukorerwa dosiye kubera  ibyaha by’ubujura bakekwaho.

Bibaga mu turere dutandukanye bagakoresha ibiranga imodoka bitandukanye mu rwego rwo kujijisha.

Umugoroba waranihaga bakajya muri alimentation( aho bagurira amafunguro n’ibinyobwa) naho bakahiba nyuma bagakodesha inzu yo kuraramo bakarara banywa ari nako bari kumwe n’abakobwa.

Mu byo bibaga kandi ngo harimo n’inzoga zihenze, zikaba ari zo baheragaho banywa mu kwishimira ibyo bagezeho.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu bo basangiraga ibyo bibye harimo umuraperi Ish Kevin, Logan na Producer Olivier.

Nyuma yo kumva ko yashyizwe mui majwi, umuraperi Ish yanditse kuri X ko ntaho ahuriye n’abo bantu.

Avuga ko inkuru zamwanditsweho ko akorana n’abo nta kuri kuzirimo ndetse ngo azarega kuri RIB abazanditse.

Icyakora asa n’utarakurikiye neza uko ibintu bimeze kubera ko avuga ko azabarega kuri RIB kandi iyo RIB ari yo yabibwiye itangazamakuru nayo ikaba yarahawe amakuru n’abo yafashe ibakurikiranyeho ibyaha byavuzwe haruguru!

Ati: “ Izi nkuru ziri ibinyoma byambaye ubusa. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba ntago mbazi. Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”

Asaba RIB n’ibyo binyamakuru by’imbere mu gihugu byakoze izo nkuru ko nibamara kumenya ko ataziranye n’abo bantu, ko izo nzego zombi(RIB n’itangazamakuru) bazatangaza ko burya yabeshyerwaga.

Abakoresha urubuga rwa X basubije uyu muhanzi ko ibinyamakuru byatangaje iyo nkuru nta kosa bifite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version