RDF Na Polisi Muri Mozambique Mu Iterambere Ry’Abahatuye

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique zatangije ibikorwa byagutse byo gukorana n’abaturage mu rwego rw’iterambere ryabo. Harimo kubaha imbuto yo gutera, imiti n’ibikoresho by’abana bakenera ku ishuri.

Byatangiriye mu Ntara ya Mocimboa da Praia aho ingabo z’u Rwanda na Polisi bamaze igihe birukanye abarwanyi bari barazengereje abahatuye guhera mu mwaka wa 2017.

Nyuma yo kuhirukana abo bagizi ba nabi, inzego z’umutekano w’u Rwanda zahise zitangiza uburyo bwo kubakira abaturage ubushobozi binyuze mu kubagarura mu buzima busanzwe.

Abenshi mu batuye Mozambique ni abahinzi n’aborozi.

- Kwmamaza -

Iyi ni imwe mu mpamvu zituma Polisi n’ingabo z’u Rwanda bahisemo gufasha abaturage kubona imbuto zo gutera kugira ngo , mu gihe runaka kiri imbere, bazasarure bihaze mu biribwa.

Si muri Mocimboa da Praia gusa, ahubwo n’abatuye muri za Natandola, Chinda na Mbau nabo bafashijwe kubona imbuto yazabafasha kuzabona amafunguro ahagije mu gihe kiri imbere.

Imbuto bahawe ni iy’ibigori, ibishyimbo n’ubunyobwa.

Major General Alex Kagame aganiriza abatuye aka gace

Muri uyu mujyo kandi inzego z’u Rwanda zasobanuriye abo baturage uko bakwiye gutegura imirima no guhinga kijyambere.

Ababyeyi kandi bahawe ibikoresho bizafasha abana babo kwiga neza, ibyo bikaba birimo amakaramu, amarate, ingwa za mwarimu n’ibindi.

Gahunda kandi ni uko iyi mikorere izakomereza no mu Ntara ya Palma.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitseho ko abatuye ibi bice bishimiye iyo nkunga, ubuyobozi bw’aho bushimira ingabo z’u Rwanda na Polisi yayo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version