Umuhanzi Kenny Sol Yikomye Umunyamakuru David Bayingana N’Abategura Ibitaramo

Umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe witwa Kenny Sol yasohoye inyandiko ya paji ebyiri yikoma abategura ibitaramo ko babura abahanzi.  Ku isonga avuga ko ikigo kitwa Intore Entertainment cyamuhaye akazi aragakora none amezi abaye abiri atarishyurwa.

Bruce Intore nyiri iki kigo ntiyigeze afata telefoni y’umwanditsi wa Taarifa washaka kumenya icyo avuga kuri iyi ngingo.

Ubutumwa bugufi twamwandikiye yasubije ko ari buduhamagare akabusubiza ariko inkuru yasohotse atarabikora.

Ibaruwa ya Kenny Sol ivuga ko mu bakora imyidagaduro harimo abagaragaza ubunyamwuga buke.

- Advertisement -

Ndetse ngo abategura ibitaramo baba bashaka kunyunyuza imitsi y’abahanzi, ntibabishyure cyangwa banabikora bakazabikora iminsi yicumye, inzara ibabaga amagara.

Ngo abazamura abahanzi bibwira ko ari bo ba boss babo, ko babaruta.

Asanga ibi bidakwiye kuko abahanzi ari  abantu bo kubahwa kuko ngo umuhanzi arasaza ariko igihangano cye gihoraho.

Ati: “Abategura ibitaramo baraguhamagara bakakubwira ko bashaka ko uzakitabira, bakabikora nk’aho bari kugukorera ibyiza, bigamije iterambere ryawe. Bagushishikariza gukora ibintu niyo byaba bitari mu gushaka kwawe. Ndabwira abategura ibirori nk’ibi ko nta mpuhwe muba mudufitiye, ahubwo ni uko mukeneye abahanzi kugira ngo business zanyu zikomeze zikore.”

Avuga ko bibabaje kuba abahanzi barara ijoro muri studios bakora umuziki bagashyiramo amafaranga yabo ariko abantu bakabasuzugura.

Kenny Sol atanga urugero rw’uko taliki 25, Kamena, mu mwaka atavuze yakoze igitaramo yari yatumiwemo n’ikigo gitegura ibitaramo kitwa Intore Entertainment ariko baramwambuye.

Kenny Sol avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu hagiye gushira amezi abiri yishyuza abantu none ngo byabaye nka wa mugani ngo ‘uwambuwe n’uwo azi ntata ingata.’

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe kugeza ubu avuga ko niba RDB cyangwa ibindi bigo bifite aho bihurira n’imyidagaduro bibizi, bikaba byarabirengeje ingohe, nabyo bikwiriye kwigaya.

Sol avuga ko mu gihe amaze mu by’imyidagaduro yamenye ko iyo umuntu avuze ibitagenda hari abamwijundika ariko ngo mu gihe kirekire bigira akamaro haba kuri we no kuri bagenzi be muri rusange.

Iyo usomye inyandiko y’uyu muhanzi wumva ko yayanditse ababaye.

Hari aho agira ati: “ Nzakomeza gukora umuziki mu nyungu z’abakunzi bawo ariko sinzawukora ngo nshimishe intashima zidashishikajwe n’ubuhanzi nkora.”

Akangurira bagenzi be guhuza ijwi bakihaniza abantu bashaka kubanyunyuza imitsi bitwaje ko ari bo bategura ibiramo

Ati: “ Igihe kirageze ngo duhuze ijwi duhindure ibintu, ibintu bigomba guhinduka.”

Avuga ko abantu babasugura batazi ko ari nabo ari ab’agaciro ku gihugu.

Yikomye umunyamakuru David Bayingana…

Mu Cyongereza cyumvikanira  buri wese wakize, Kenny Sol yikomye umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru David Bayingana wamusuzuguriye muri BK Arena ubwo yari yaje ngo aze kugaragara ku rubyiniro rumwe na The Ben.

Yavuze ko mu by’ukuri yitabiriye kiriya gitaramo, ariko arahasuzugurirwa.

Ngo yari muri BK Arena ari kumwe n’itsinda rimufasha mu kuririmba.

Icyakora ngo David Bayingana wari umushyushya rugamba kuri uriya munsi akaba n’umusangiza w’amagambo yaramusuguye cyane bituma atajya ku rubyiniro.

Umunyamakuru w’icyamamare David Bayingana

Ngo yaramubwiye ati: “ Muririmbe cyangwa mubireke.’

Yavuze ko imyitwarire Bayingana yamweretse ko  idakwiye umunyamakuru w’icyamamare nkawe, umaze imyaka irenga 10 mu kazi.

Yunzemo ko abateguye kiriya gitaramo nabo atari shyashya kuko ngo banze kugira amafaranga bamuha ahubwo bamuhatira kujya ku rubyiniro.

Ati: “ Ni gute mwari kwitega ko najya kuririmba kandi nta mafaranga namba mwampaye ahubwo mukanyungukiramo?”

Kenny Sol yavuze ko atangaje biriya kugira ngo na The Ben nawe amenye ukuri, atazagira ngo yamutabye mu nama.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version