Uwo Kenny Sol Ashinja Kumwambura Ati: ‘Abasangira Ubusa Bitana Ibisambo’

Intore Bruce ufite ikigo gitegura ibitaramo kitwa Intore Entertainment yabwiye Taarifa  ko ibyo umuhanzi Kenny Sol ashinja abategura ibitaramo ko babarira mu mibare bagashaka kubakoresha mu nyungu zabo, ko atari byo ahubwo ko nta bya mirenge babakuramo.

Kugira ngo byumvikane neza, yavuze ko umugani mwiza ari uw’uko ‘abasangira ubusa bitana ibisambo.’

Abajijwe niba koko harimo ubusa,  yasubije ko burimo ahubwo ko abari mu rwego rw’imyidagaduro bagomba gukorana mu bwubahane, ufite ikibazo akegera mugenzi we bitabaye ngombwa ko abijyana mu itangazamakuru.

Ati: “ Ubusanzwe iyo hari abantu bafitanye imikoranire mu bucuruzi, bagirana amasezerano, uyishe akaganirizwa bitakunda bikajyanwa mu nkiko ariko si uko uwo mugira nye ikibazo wese yajya mu itangazamakuru.”

Avuga ko nawe hari abantu  bamurimo amafaranga ariko ko atabijyana mu itangazamakuru.

Ku byerekeye amafaranga abereyemo Kenny Sol,  Intore Bruce yavuze ko koko hari ayo amurimo ariko ngo hari n’ayo yamuhaye.

Abajijwe niba igice amusigayemo ari cyo kinini, undi yirinze kugira icyo abitangazaho, avuga ko bikubiye mu masezerano bagiranye, ko atari byiza ko bijya mu itangazamakuru.

Ikindi kandi nawe hari amafaranga ikigo  cy’igihugu gishinzwe iterambere,  RDB, cyateguye kiriya gitaramo cyo muri CHOGM kitaramwishyura kandi ngo birasanzwe kuko amafaranga agira inzira acishwamo.

Ikindi kandi ngo si Kenny Sol wenyine utarishyurwa bityo ngo niyihangane ibintu biri hafi gutungana.

Ati: “Abaye ari we wenyine n’ubu namuhamagara nkayamuha.”

Icyakora Intore Bruce avuga ko yumva agahinda ka  Kenny Sol ariko ngo yihangane ‘ashonje ahishiwe.’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version