Intare: Inyamaswa Y’Ingufu, Irya Biyigoye Kandi Iri Hafi Gucika Ku Isi

Taliki 10, Kanama, buri mwaka abatuye isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe intare. Iyi nyamaswa ibarirwa mu binyamajanja binini ni inyamaswa yubahwa ku isi kuko iteye ubwoba kubera imbaraga zayo n’umuvuduko ihuza byombi mu gihe iri guhiga.

Bamwe bayita umwami w’ishyamba kubera ko mu guhiga inyamaswa nyinshi kandi ikazica ariko biragoye ko hari indi nyamaswa yapfa kuyihangara.

Kugira ngo intare ikure, biba byayisabye kugira byinshi irokoka.

Izindi nyamaswa z’inkazi nk’ingwe, impyisi cyangwa izindi ntare ntizijya zihanganira kubona ibibwana by’intare bikiri bito bikura neza bikavamo intare nkuru.

- Kwmamaza -

Iyo intare y’ingore ibwaguye nk’ibibwana bitanu, hashobora gukura bibiri kandi nabwo biba ari amahirwe.

Za nyamaswa z’inkazi twavuze haruguru, zihiga kandi zikica ibyo bibwana bikiri bito kugira ngo zirinde ko nibikura nabyo bizamera nka Se cyangwa Nyina bikigarura ubutaka byavutse bisangaho izindi nyamaswa.

Intare iyo imaze gukura ikageza igihe cyo guhiga, iba itangiye ubuzima buyigoye cyane kuko iba igomba kumenya amayeri yo kuvumbura inyamaswa mu gihe gikwiye no kumenya umuvuduko n’imbaraga bikenewe kugira ngo yice iyo nyamaswa.

Akenshi hahiga intare z’ingore kandi zikabikora mu matsinda.

Zose zirabanza zikagota imbogo, impala, ingurube z’ishyamba n’izindi nyamaswa zirisha.

Imwe cyangwa ebyiri mu ntare eshanu zikanga za nyamaswa ziri kurisha zikazitatanya noneho iy’intege nke cyangwa ikiri nto yasigara inyuma ikaba ari yo zica.

Iyo intare zifite ibibwana zigize amahirwe zikica imbogo nkuru, biba ari imbonekarimwe kuko icyo gihe zirarya zigahaga kandi zigasangira n’ibibwana byazo nabyo bigahaga.

Birumvikana ko muri uko guhinga hari ubwo imwe isimbuka yabaze nabi, igahura n’ihembe ry’imbogo rikayihinguranya ikahagwa.

Iyo itahaguye irahavunikira guhiga bikaba ikibazo.

Akenshi kandi izi nyamaswa z’inkazi zihiga bugorobye aho izuba rirenga rizifasha kubona uko zihisha mu byatsi birebire by’umukenke bityo zikabona uko zubikira cyangwa zigwa gitumo inyamaswa runaka.

Icyakora iyo intare imaze kurya inyama igahaga, ishobora kumara igihe kirekire idasubiye guhiga, ikazabikora ari uko ishonje, ifite inzara ihagije k’uburyo irya inyama  izishaka koko.

Mu gihe cy’imvura nyinshi, intare zihura n’ikibazo cyo guhiga no kwica inyamaswa kubera ko amajanja yazo yuzuramo ibyondo akanyerera bityo gufatisha neza inyamaswa bikaba ingorabahizi.

Icyakora ntiyiburira, ntabwo yabura icyo irya aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘ubuze inda yica umugi.’

Mu zuba ryinshi nabwo intare zihura n’ibibazo kuko umubare wazo hari ubwo ugabanuka kubera kubura urwuri n’amazi zigapfa zizize umwuma.

N’ubwo ibi bibazo biba bitazoroheye, ikibazo gikomeye kurushaho ni umuntu.

Umuntu niwe cyorezo kabutindi ku buzima bw’intare.

Ibikorwa bye bituma ibyanya intare zibamo bidatekana bityo, kimwe n’izindi nyamaswa, zikabaho mu bwoba.

Abanyarwanda bigeze kwica intare zose zabaga muri Pariki y’Akagera isigara itarangwamo n’imwe.

N’ubwo muri iki gihe zahagaruwe, ariko byasabye ko u Rwanda ruzigura muri Afurika y’Epfo.

Icyakora ubu zarorotse kandi amakuru Taarifa ifite avuga ko kugeza ubu ziri hagati ya 50 na 60.

Ku rundi ruhande, hari amakuru aturuka muri Uganda avuga ko intare z’aho ziri kugabanuka ku rugero rwo hejuru.

Muri iki gihugu hari intare 500 gusa kandi harahoze izigera ku 2000.

Hari ikigo kitwa International Union for the Conservation of Nature kivuga ko ku isi hose hari intare ziri hagati ya 30,000 n’intare 100,000.

Ni umubare muto ugereranyije n’ubuso bwa za Pariki zagombye kuba zituwe n’intare.

Ikindi kubera ko intare zifite akamaro kugabanya cyangwa se kuringaniza umubare w’inyamaswa zirisha binyuze mu kuzica zikazirya, iyo intare zibaye nke, bituma za nyamaswa zirisha zororoka cyane zikarisha ubutaka k’uburyo zishobora kubusiga ari agasi.

Mu rwego rwo kurinda intare, hashyizweho umunsi wo kuzirikana akamaro kazo wiswe World Lion Day

Intare kimwe n’ibindi binyabuzima bigize urusobe rw’ibinyabuzima bituye isi, zigomba kurindwa zikabaho mu buryo bwazo kandi buzibereye, butuma zororoka zigakora umurimo isi yazishinze.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version