Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanzi Mike Kayihura Agiye Gutaramira Muri Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuhanzi Mike Kayihura Agiye Gutaramira Muri Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2022 8:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mike Kayihura ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda uzi kwandika no kuririmba neza indirimbo ziri mu Cyongereza. Mu mpera za Kamena, 2022 azajya gususurutsa abaturage b’i Kampala mu gitaramo yise ‘A Night With Mike Kayihura.’

Igitaramo cye kizabera muri Kampala Serena Hotel  taliki 24, Kamena, 2022, kandi biteganyijwe ko azaririmbana n’abandi bahanzi beza bo muri Uganda, barimo uwitwa King Saha( Biri Biri), Joshua Baraka, na 1Der JR n’abandi

Igitaramo cya Mike Kayihura cyateguwe na Mirembe Lifestyle.

ChimpReports yanditse ko amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Mike Kayihura agurishwa kuri murandasi kuri Quicket UG no kuri Kampala Serena Conference Center.

Mike Kayihura azataramira abo muri Uganda taliki 24, Kamena, 2022

Uyu mwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi Mike Kayihura  aherutse kwakirwa mu kiganiro kitwa Africa 360 cya BBC.

Ni ikiganiro cyakira abahanzi b’abahanga kurusha abandi muri Afurika, bakavuga ku bihangano byabo.

Si abahanzi bahakirirwa gusa kuko na ba DJs bakomeye nabo ari uko.

Ubwo yari ari yo, Mike Kayihura yahasize urutonde rw’ indirimbo 20, zirimo ize n’iz’abandi bahanzi b’i Kigali.

Zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga rikina indirimbo kuri BBC no ku rubuga rwayo rwa murandasi.

Indirimbo Mike Kayihura yashyize kuri BBC zahashyizwe tariki 08, Kanama, 2021,kandi zigomba gukomeza gukinwa mu minsi 27 iri imbere.

Muri Kanama, 2021yavuze ko yishimiye gutumirwa muri kiriya kiganiro kandi byamuhaye uburyo bwo kuhavugira u Rwanda n’ibiruranga.

Ati: “ Byari byiza kujyayo ukavuga ibyiza biri mu njyana yakorewe i Kigali. Abatuye Isi bakumva iby’iwacu kandi murabizi neza ko BBC yumvwa hose ku isi.”

Urutonde rw’indirimbo yahaye BBC icyo gihe  rugizwe n’indirimbo ze ebyiri, izindi ni  ‘King Kong’ ya Pro Zed, ‘Amakosi’ ya Ish Kevin, ‘Zoli’ ya Nel, ‘Kantona’ ya DJ Pyfo, ‘Ye Ayee’ ya  Buravan, ‘Away’ ya Ariel, ‘Panga’ ya Confy, ‘Anytime’ ya  Mike Kayihura n’izindi.

Mike Kayihura w’imyaka  28 y’amavuko yatangiye kuririmba afite imyaka 13 y’amavuko.

Yari muri Korali yakoreraga i Gacuriro.

Yigiye umuziki muri Ethiopia arangije amasomo atangira umuziki ku giti cye, hari mu mwaka wa 2014.

TAGGED:featuredIndirimboKayihuraMikeUgandaUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubare W’Abagore Muri Polisi Y’u Rwanda Uriyongera
Next Article Imibereho Y’Impunzi Mu Rwanda: Icyo Imibare Yerekana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?