Bill Ruzima usanzwe uririmba indirimbo nyarwanda zivanzwemo uruzungu na gakondo yafashwe n’abagenzacyaha bamukurikiranyeho kunywa no gukwiza urumogi mu baturage.
Abagenzacyaha bari bamufiteho ayo makuru baje kumucakirira mu nyubako iri ku Kimihurura yitwa KABC Building.
Ruzima w’imyaka 27 asanzwe ari umuhanzi uzwi uririmba akanacuranga gitari, umuziki akaba yarawutangiye mu mwaka wa 2019 hashize umwaka umwe arangije amasomo ye ya Kaminuza.
Hamwe muho yagaragarije ubuhanga bwe ni mu bitaramo birimo ikitwa Kigali Jazz Junction, Amani Festival cyabereye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo( hagati y’umwaka wa 2017 na 2020), yitabira iserukiramuco yitwa Hamwe Festival mu mwaka wa 2020 ndetse n’ikindi yise European Union Peace Concert cyabaye mu mwaka wa 2021.
Yaririmbye nyinshi zirimo Zirikana, Imana y’abakundana, Abana bari i Muderi na Hello Me.
Ibindi byamamare byafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi ni Turahirwa, Ariel Wayz, Babo, Jay Polly n’abandi.


