Umuhati Wo Gukura Indege Y’u Rwanda Mu Kangaratete Yahuriye Nako Muri Uganda

Nyuma y’uko indege ya RwandAir igushirijwe ahantu itari isanzwe igwa kubera kwanga ko yahura n’ikibazo kuko amatara ayiyobora igwa atakoraga, ubu umuhati abahanga mu butabazi bari gushyira umucanga ukomeje kugira ngo base n’abayikorera inzira yatuma igaruka mu nzira  isanzwe icamo.

Mu masaha y’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Mata, 2022 indege ya RwandAir nibwo indege y’u Rwanda ya RwandAir yari  ivuye i Nairobi ijya Entebbe muri Uganda yagushishwe ku gice cy’ikibuga cy’indege gikikije ikibuga nyirizina  n’abapilote nyuma yo kubona ko ari bwo buryo bwiza bwo gutabara abari bayirimo.

Kubera ikirere kibi, ntibabonaga amatara ayobora indege mbere y’uko igwa.

Ibi byatumye bagira igitekerezo cyatabaye abari bayirimo, cyo kuyishyira mu gishanga kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Entebbe.

- Advertisement -
Iyi ndege yahuye n’ikibazo kuri uyu wa Gatatu

Ikigo RwandAir cyatangaje ko koko biriya byabaye ariko ngo nta muntu wabigiriyemo ibyago.

Amakuru twamenye ni uko iriya ndege yari itwawe n’abanyamahanga barimo uwitwa Bernardo Antonio n’undi witwa Hassen Mezzuela.

Ni indege ihaguruka saa 01:20 za mu gitondo ikagaruka saa 05:50 za mu gitondo.

RwandAir yatangaje ko abagenzi bari bari muri iriya ndege bahawe indi kugira ngo bakomeze gahunda zabo.

Taarifa izakomeza gukurikirana iby’iyi ndege…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version