Hibutswe Umwamikazi Rosalie Gicanda Wishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Mata, 2022 nibwo hibutswe umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe n’abasirikare ba Lea y’Abatabazi ya Dr Sindikubwabo Theodore na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda.

Umwe mu basirikare bamwishe ni uwitwa Captaine Ildephonse Nizeyimana n’abandi.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwifatanyije n’umuryango w’Umwamikazi Rozaliya Gicanda bajya  kumwunamia aho ashyinguye ahitwa ku Musezero i Mwima.

Mbere hari habanje gutambwa igitambo cya Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro  Musenyeri Filipo Rukamba.

Inzu Gicanda yahoze atuyemo iherutse gutangazwa ko izagirwa inzu ndangamurage izamwitirirwa.

Irangamuntu ya cyera ya Captaine Ildephone Nizeyimana. Yashyizwe kuri Twitter na Noel Kambanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version