Makanyaga Abdoul Arembeye Muri CHUK

Umuhanzi uri mu bamaze igihe muri aka kazi kurusha abandi mu Rwanda witwa Makanyaga Abdoul arwariye bikomeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali nk’uko kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kibyemeza.

Mu minsi ishize yari afite igitaramo yakoranye na bagenzi be bagize itsinda ryitwa ‘Vanga inganzo’ bakoreye i Musanze ndetse bakomezanya  mu kindi bari bafite i Rubavu Taliki 24, Ukuboza, 2022 mu ijoro ryishyira Noheli.

Nyuma yacyo yafashwe n’uburwayi yoherezwa mu bitaro bya Gisenyi  ariko birakomera biba ngombwa ko yoherezwa mu bya Kaminuza bya Kigali.

Byakomye mu nkokora akazi yari afite kuri Noheli.

- Advertisement -

Ubu burwayi bwatumye Makanyaga asubika n’akazi yari afite i Rusizi, aho yagombaga gutaramira ku wa 25 Ukuboza 2022.

Abdoul Makanyaga yatangiye umuziki akiri muto kuko yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Kuva icyo gihe kugeza ubu aracyaha Abanyarwanda umuziki wa ‘live’ usobanutse.

Uburwayi nibwo bumukomye mu nkokora .

Ubwanditsi bwa Taarifa buramwifuriza kurwara ubukira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version