Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhungu Wa Museveni Gen Muhoozi Yahuye Na Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umuhungu Wa Museveni Gen Muhoozi Yahuye Na Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2022 3:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka  akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bahurira mu Biro bye, Village Urugwiro.

Ni mu rugendo rw’umunsi umwe Lt Gen Kainerugaba ari mo mu Rwanda ruzamara umunsi umwe.

Hari hashize iminsi micye Kainerugaba avuze ko yubaha Perezida Kagame kandi amufata nka Nyirarume k’uburyo umwanduranyijeho aba adashakira amahoro Kainerugaba ubwe.

Ni muri Tweets amaze iminsi atangaza.

Iheruka niyo yatangaje mu masaha macye yabanjirije urugendo ari gukorera mu Rwanda, aho yavugaga ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Mutarama, 2022 ari bube ari mu Rwanda aganira na Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ruje gukurikira urw’intumwa idasanzwe ya Museveni Amb Adonia Ayebare aherutse gukorera mu Rwanda azaniye Perezida Kagame ubutumwa yahawe na Museveni.

Birashoboka ko ubu butumwa bwateguzaga urugendo rwa Gen Kainerugaba.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha Politiki  witwa Dr Ismaïl Buchanan kuri uyu wa Gatanu yabwiye Taarifa ko byanze bikunze ibiri kubera mu Karere u Rwanda ruherereyemo muri iki gihe bigamije gusubiza umubano mu buryo.

Avuga ko abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika u Rwanda ruherereyemo ‘banyotewe’  amahoro  n’umutekano kugira ngo bongere bahahirane nk’uko byahoze.

Dr Ismael Buchanan avuga ko ibibera mu Karere u Rwanda ruharereyemo bitanga icyizere cy’amahoro arambye

Dr Buchanan ati: “ Urebye inzinduko ziri kuba muri iki gihe, ukareba n’uko ibintu bihagaze muri iki gihe ubona ko bitanga icyizere ntashidikanywaho ko ibintu biri hafi gusubira mu buryo.”

TAGGED:featuredKagameKainerugabaMuhooziMuseveniRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hon Bamporiki Ati: ‘ Ibyo Abandi Bavuze Ku Idebe Sibyo Njyenderaho’
Next Article U Rwanda Rwarekuye Umusirikare Wa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?