Umuhungu w’umuraperi P. Diddy witwa Justin Dior Combs w’imyaka 29 yatawe muri yombi na Polisi y’i California imusanze atwaye imodoka yasinze.
TMZ yanditse ko imodoka ya Polisi yirukanse ku ya Justin Combs nyuma yo kumukekaho gutwara yasinze.
Itara ry’imodoka ya Polisi yategetse Combs guhagarara arahagarara, umupolisi avamo amubaza impamvu atwara yanyoye ibisindisha.
Undi ntiyahise abyemera, ariko Polisi ya California yabwiye itangazamakuru ko byabaye ngombwa ko Combs ‘aba afunzwe’ kubera ko hari impamvu zumvikanaga zatuma akekwaho gutwara yanyoye ibisindisha.
Justin Combs yaje kurekurwa nyuma yo kwishyura amande ya $5,000.
P.Diddy yabyaye Justin taliki 30, Ukuboza, 1993 amubyaranye na Misa Hylton, ubu ufite imyaka 50 y’amavuko.
Bari batuye ahitwa Mount Vernom muri New York, USA.
Diddy we ubu afite imyaka 53 y’amavuko.
Justin Combs nawe ni rwiyemezamirimo ariko wigeze no gukina umukino wa Football y’Abanyamerika ubwo yigaga muri Kaminuza mu mwaka wa 2016.
Afite ahantu yashoye amafaranga mu myidagaduro yo muri Amerika.
Uyu musore kandi asanzwe akina filimi z’uruhererekane zica kuri televiziyo zitwa Power Book II: Ghost and Respectfully Justin.
Mu mwaka wa 2016 yakinnye no mu yindi yiswe Date with a Hammer.
P.Diddy yabyaye Justin w’imyaka 29, abyara King w’imyaka 25, abyara Christian w’imyaka 24, abyara Chance w’imyaka 17, abyara impanga z’abakobwa Jessie na D’Lila b’imyaka 16, ubu afite uruhinja ry’amezi atandatu yise Love.
Afite n’undi mwana mukuru arera yabyaranye n’umukunzi we witabye Imana witwaga Kim Porter.
Uyu yitwa Quincy Taylor Brown akaba afite imyaka 32 y’amavuko.