Umujenerali Ukomeye W’Uburusiya Yishwe N’Igisasu Giteze Mu Modoka

Gen Yaroslav Moskalik yapfiriye mu modoka ubwo yaturikiragamo igisasu, bikekwa ko cyatezwe n’abashyigikiye Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya.

Bibaye mu gihe kibi kuko intumwa ya Donald Trump yitwa Steve Witkoff iri i Moscow ngo iganire na Trump ku byakorwa ngo intambara imaze igihe muri Ukraine yarashojwe n’Uburusiya ihoshe.

Ikindi ni uko uwo musirikare mukuru apfuye mu masaha make akurikira ibisasu byinshi Uburusiya bwaraye muri Ukraine burashe muri Ukraine bigatuma Perezida wayo wari uri mu ruzinduko muri Afurika y’Epfo ataha igitaraganya.

Zelensky yagiye muri Afurika y’epfo gushaka uko igihugu cye cyagira ijwi rya Afurika mu ntambara kirwana n’Uburusiya.

- Kwmamaza -

Ntacyo ubutegetsi bwa Putin buratangaza kuri icyo gitero, gusa ku ruhande rwa Dipolomasi hakomeje ibiganiro byo kureba uko Ukraine yazafashwa kwiyubaka no kurindwa kuvogerwa n’Uburusiya mu gihe kiri imbere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko hari ibigize iyo gahunda byatunganyijwe n’Abanyamerika babigeza ku Banyaburayi, nyuma nabo babwira Abanyamerika ibyo babona byakorwa.

Ibyo rero nibyo Witkoff yagiye kuganira na Vladmir Putin.

Gahunda y’Abanyamerika isaba Abafaransa n’Abongereza n’abandi bafatanyije gukusanya imbaraga bagashyiraho uburyo bwo kurindira Ukraine umutekano, bakabikora nta uruhare rutaziguye Amerika ibigizemo.

Abanyaburayi bo bavuga ko Amerika idashobora kwiheza muri icyo gikorwa, ahubwo ko igomba gushyiraho uburyo bufatika, bukora nk’uko OTAN/NATO ikora mu kurindira Ukraine umutekano.

Abanyaburayi kandi bavuga ko Ukraine idakwiye guhezwa muri OTAN/NATO ahubwo hakwiye kurebwa uko nayo yashyirwa muri uyu muryango.

Iyi ni ingingo Uburusiya budashobora kwemera na gato kuko hari n’abemeza ko ari yo yatumye Putin atangiza iyi ntambara muri Gashyantare, 2022.

Haracyari byinshi bigomba guhabwa umurongo uhamye kugira ngo intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ihoshe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version