Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujenerali Wa DRC Yibye Ayo Kugura Intwaro Muri Afurika Y’Epfo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umujenerali Wa DRC Yibye Ayo Kugura Intwaro Muri Afurika Y’Epfo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2024 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ufite ipeti rya Brigadier Général witwa Ngoy Timothée Makwamba wari ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’igihugu cye muri Afurika y’Epfo (Defence Attaché) aravugwaho kwiba agera kuri Miliyari Frw 3.3 yari kugura intwaro.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha muri Afurika y’Epfo witwa Lumka Mahanjana niwe watangaje iby’ubu bujura uyu musirikare akekwaho.

Gen Makwamba yari yarahawe ariya mafaranga kugira ngo agurire igihugu cye intwaro mu ruganda rwitwa Denel rwo muri Afurika y’Epfo.

Ni deal yari ifite agaciro ka miliyoni R( Rand) 49,6 ni ukuvuga hafi miliyari Frw 3.3.

Ama Rand ni amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo.

Iryo soko ariko ryaje gupfa nyuma y’uko uruganda rwari bukore bukanagurisha ziriya ntwaro rubinaniwe.

Icyo gihe ripfuba hari m Ukuboza, 2022, hanyuma ubuyobozi bwa DRC bwanzura ko Brigadier Général Ngoy Timothée Makwamba yamburwa  ububasha bwo gukomeza gushaka kandi akishyura izo ntwaro.

Nyuma yo kumenya ko yambuwe ubwo bubasha, Gen Makwamba yahise asaba rwa ruganda ko rwamusubiza ya mafaranga kuko isoko ritari rigishobotse.

Ibi ni ibitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Afurika y’Epfo byitwa South Africa Government News Agency.

Amaze kuyasubizwa, yahise ayanyuza kuri Konti ya sosiyete y’abanyamategeko yitwa Johan Van Attorneys ahava ashyirwa kuri konti ebyiri za Gen Makwamba nyuma nawe aza kuyabikuza ayaguramo inzu ebyiri mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo baje kubimenya batangiza iperereza kuri iki kintu.

Nyuma y’iperereza, Urukiko rukuru rwa Pretoria rwaje gutahura amayeri ya Gen Ngoy Makwamba ndetse rutegeka ko imitungo ye izashyirwa muri cyamunara, amafaranga avuyemo agasubizwa igisirikare cya DRC.

Si ubwa mbere muri FARDC humvikanye mo inkuru y’inyerezwa ry’amafaranga kuko na Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro bya Perezida Tshisekedi yigeze gufungwa ashinjwa kunyereza Miliyoni $100 zari zaragenewe kubaka inzu zo gutuzamo abasirikare.

Urukiko rwaje kumugira umwere nyuma ararekurwa.

TAGGED:AfurikaAmafarangafeaturedUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayitaga Ko Bavura INYATSI Bafashwe
Next Article Clinton Niwe Uzahagararira Amerika Mu Kwibuka 30
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

You Might Also Like

Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?