Umujenosideri Fabien Neretse YAPFUYE

Amakuru Taarifa igikusanya aremeza ko Fabien Neretse wari warahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari afungiye mu Bubiligi yapfuye.

Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abari batuye muri Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru yashyizwe kuri X n’ikinyamakuru The Chronicles avuga ko uriya mugabo yaguye muri Gereza aho mu Bubiligi.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwari rwaramukatiye gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside mu gace yari atuyemo.

Ifoto: Neretse@AFP

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version