Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujyi Wa Kigali: Amahame Y’Umuryango FPR-Inkotanyi Agiye Kwegerezwa Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umujyi Wa Kigali: Amahame Y’Umuryango FPR-Inkotanyi Agiye Kwegerezwa Umuturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2022 2:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Komisiyo y’Imiyoborere mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bakoranye inama bemeranya ko mu ntangiriro za Kanama, 2022 hagiye gutangizwa gahunda yo kwegera abatuye amasibo yose hakarebwa aho ishyirwa mu bikorwa rya Manifesto y’uyu rigeze.

Gahunda ya Manifesto y’Umuryango FPR –Inkotanyi yashyizweho kugira ngo ishyirwe mu bikorwa hagati y’umwaka wa 2017 kuzageza mu mwaka wa 2024, ubwo hazongera kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kubera ko hasigaye igihe gito ngo gahunda z’iriya Manifesto zirangire, ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu zimaze iminsi zihura ngo zirebe aho bigeze.

Ni muri uyu mujyo abagize Komisiyo y’Imiyoborere mu Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali nabo bahuriye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo ngo bagire ibyo babiganiraho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Abagize Komisiyo y’imiyoborere muri FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali baganira kuri gahunda bateganya gutangiza

Perezida w’iyi Komisiyo Prof Sen Cyrien Niyomugabo yavuze ko imwe mu mwanzuro bafashe ari uko bidatinze abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku nzego zitandukanye bari butangire kwegera abaturage bakareba niba ibikubiye muri ya Manifesto byarakozwe koko.

Ati: “ Twateranye kugira ngo turebe aho  ishyirwa mu bikorwa bya Gahunda ya Guverinoma yo guhera mu mwaka wa 2017 kugeza 2024 bigeze. Iyi gahunda ya Guverinoma yavuye muri Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi Nyakubahwa Chairman akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda.”

Prof Cyprien Niyomugabo yavuze ko Inama yamuhuje na bagenzi be bahuriye muri iriya Komisiyo ari urwuri rw’ibitekerezo, ibyo mu Cyongereza bita ‘Think Tank.’

Taarifa yamubajije  niba abona imiyoborere ihagaze neza, ihagaze nabi cyangwa ihagaze neza buhoro, asubiza  ko muri rusange imiyoborere ari myiza n’ubwo ngo hatabura abayobozi batandukira.

Abajijwe icyo avuga ku bayobozi baherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha bakurikiranyweho ruswa, Prof Sen Niyomugabo yasubije ko mu mahame ya FPR-Inkotanyi harimo kurwanya ruswa n’akarengane bityo ko abo  bantu baramutse ari abanyamuryango bayo , baba baratandukiriye.

- Advertisement -

Yavuze ko iyo urebye aho uko ibipimo byerekena intambwe u Rwanda rwateye mu miyoborere, usanga biri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2017.

Prof Sen Cyprien Niyomugabo avuga ko muri kiriya gihe Abanyarwanda bakoreshaga gahunda za Leta binyuze ku IREMBO banganaga na 40%.

Prof Sen Cyprien Niyomugabo mu kiganiro n’abanyamakuru

Ubu ngo barazamutse n’ubwo nta mibare yatanze.

Niyomugabo yavuze ko ubwo bazaba batangiye gahunda yo kwegera abaturage ku masimo no ku midugudu, bazajyana ‘umutima wo kwicisha bugufi’ bakegera abaturage nk’uko Perezida Kagame ajya abigenza iyo yabasuye.

Mu mahame ya FPR-Inkotanyi habamo iryo kurwanya ruswa n’akarengane

Iyi nama ya Komisiyo y’Umuryango FPR-Inkotanyi ishinzwe imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, iteranye hashize igihe gito habaye Inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Imyanzuro yafashwe icyo gihe harimo uwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Indi myanzuro yavuyemo ni iyi ikurikira:

-Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.

-Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.

-Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).

-Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.

-Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.

-Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.

-Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.

-Gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.

-Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.

Ni imyanzuro  ahanini icyanye n’ibyo Perezida Paul Kagame yari yabacyashyeho abasaba kubikosora mu buryo budasubirwaho, ibindi akabasaba kubitangiza hanyuma bazagira imbogamizi hagashakwa uburyo zakurwaho.

Perezida Kagame aganira na Mzee Tito Rutaremara ubwo habaga Inteko rusange y’uyu Muryango

N’ubwo umwanzuro wiswe ‘guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina’ ari umwanzuro mwiza ariko ushobora kuzabangamirwa n’ibyo Perezida Kagame yise ‘imico mibi’ iri mu bayobozi benshi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko iri no mu basirikare bakuru aho bamwe baha abasirikare bato amapeti ari uko ‘babanje kubashimisha.’

TAGGED:AbaturagefeaturedFPRKagameNiyomugaboUmujyi wa KigaliUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Gihe Gito Abanyarwanda Bazaba Barumvise Akamaro Ka Cashless- Min Ingabire
Next Article Umugiraneza Yishyuye Kugira Ngo Umurambo Wo Muri 2018 Ushyingurwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?