Umujyi Wa Kigali: Polisi Yafashe Abibishaga Imbunda

Abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego nyuma y’igihe ibakashikisha kubera ubwicanyi bakurikiranyweho bwakoreshaga imbunda.

Abafashwe bahuje izina ‘rya’Ndagijimana, ariko umwe akitwa Yves undi akitwa Patrick.

Bakurikiranyweho kwica Majyambere Idrissa w’imyaka 49 wishwe Taliki 18, Gicurasi, 2022 bakaba baramwiciye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Vuba aha kandi aba bantu bivugwaho ko bishe undi mugabo witwa Jean Pierre Kayitare bamurashe n’imbunda bita pistol.

Ni imbunda nto zigendanwa.

Majyambere Idrissa yari asanzwe ari umuvunjayi wakoreraga mu Mujyi wa Kigali akaba yariciwe aho yari atuye mu gihe Jean Pierre Kayitare we yari umushoferi mu Mujyi wa Kigali.

Abamwishe bivugwa ko bamushutse ajyanwa ku icumbi rya Ndagijimana Patrick riri mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge arahicirwa, imodoka ye iribwa.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse muri Polisi y’u Rwanda rivuga ko hari irindi perereza rigikomeje kuri ubu bwicanyi.

Iperereza kuri iki kintu rirakomeje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version