Amerika isanzwe ari yo gihangange mu bya gisirikare kurusha ibindi bihugu ku isi. Ndetse n’ingengo yayo y’imari igenewe igisirikare ikubye ubwinshi iz’ibihugu byinshi birimo n’u Bushinwa.
Mu rwego rwo gukomeza kuba ku isonga kuri iyi ngingo, iki gihugu cyakoze kandi gitangaza ubwoko bushya bw’indege ya gisirikare bise B-21 Raider.
Hari ubundi bwoko bushya bwayo buzakorwa mu gihe kiri imbere.
Umwihariko w’iyi ndege n’uko ishobora gutwara intwaro za karahabutaka zisanzwe ariko ngo ishobora no gutwara intwaro za kirimbuzi, izo bita nuclear munitions, zose ikazitwarira icyarimwe.
Muri Miniseteri y’ingabo z’Amerika bavuga ko hari ikoranabuhanga ryashyizwe muri iriya ndege, ritagomba gushyirwa mu itangazamakuru.
Ibyo birimo ikoranabuhanga ikoresha irasa, umuvuduko wayo, ubwoko bwa moteri zayo n’ibindi.
Igishushanyo mbonera cy’uburyo iyi ndege yakozwe cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2015.
Mu Ukuboza, 2018 nibwo igishushanyo cya mbere cy’ibanze cy’uko yakozwe cyarangiye cyerekwa ababifite mu nshingano.
Ni indege zikorwa n’uruganda rwitwa Northrop Grumnan kiyobozwa na Kathy Warden.
Warden avuga ko iyi ndege ifite ikoranabuhanga riri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze kuri murumuna wayo witwa B-2.
Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zisanganywe indi ndege itabonwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga bita radars.
Izo ni indege bita ‘MQ 9-Reaper’ drone.
Ni indege Amerika yifashisha iyo iri guhiga abantu bose ifata nk’abanzi bayo bakomeye.
Muri abo harimo n’uwo iherutse kwica witwa Ayman Al Zawahiri wahoze ari uwa kabiri kuri Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al Qaida.
Yari umuhanga mu gutegura ibitero akaba n’umujyanama wa Bin Laden mu bya gisirikare.
Al-Zawahiri w’imyaka 71 yishwe arashwe ibisasu bya missiles bibiri bita Ninja, birashwe na ziriya Drones.
Ni missiles zarashwe na drones za CIA zari zimaze imyaka zimuhanze amaso ariko hategerejwe igihe nyacyo azaba ari ahantu hakwiye ho kumurasira.
Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zifite urwego rw’ingabo zishinzwe kurinda isanzure, bita US Space Force.
Uru rwego rufite abasirikare 8,400 n’indege kabuhariwe za gisirikare zigera kuri 77.