Umujyi Wa Kigali Uzakomeza Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye- Rubingisa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko imwe mu nshingano ze zikomeye ari ukuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakubakirwa ubushobozi.

Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze batuye muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’abahoze batuye muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Kigali Ngari yari igizwe naKomini Shyorongi, Rutongo, Gikomero, Gikoro, Rubungo, Kanombe na Butamwa.

Meya Rubingisa avuga ko abahoze bayobora Umujyi wa Kigali bakoze amakosa y’imiyoborere bahitamo guhitana abantu bari bashinzwe kurinda.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa ko abayirokotse batishoboye bafashwa by’umwihariko.

Avuga ko ibikomere n’ihungabana Jenoside yasigiye abayirokotse bikomeye k’uburyo ari ngombwa gukomeza kubitaho cyane cyane abageze mu zabukuru basizwe iheruheru.

Ati: “ Ni ngombwa kubitaho, byaba mu kugezwaho ku gihe inkunga y’ingoboka ibagenerwa, gukomeza gucyemura ibibazo by’amacumbi uko ubushobozi bugenda buboneka n’ibindi nko gutera inkunga imishinga iciriritse ibyara inyungu”.

Rubingisa avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka Abanyarwanda bunze ubumwe, batagira za munyangire zishingiye ku kintu icyo ari cyo cyose.

Avuga ko hashyizwe imbere gahunda ziteza imbere Umunyarwanda haba mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere ibereye igihugu n’abagituye.

Ababyeyi bakuru babibonye bazi ishyano ryaguye i Kigali

Nawe yashimye uko Inkotanyi zitwaye mu kubohora u Rwanda zisubiza ubuzima abari bagiye kubwamburwa.

Ati: “ Ndashima ubutwari bw’ingabo zari iza RPF zitanze zigahagarika Jenoside zigarura ihumure n’ituze u Rwanda rurongera ruriyubaka ubu rukaba ari igihugu gihagaze neza mu nzego zose no ku ruhando mpuzamahanga”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura y’Umujyi wa Kigali yayoborwaga na Col Tharcisse Renzaho.

Col Tharcisse Renzaho.

Renzaho hamwe na Col Théoneste Bagosora n’abandi bari bakomeye muri icyo gihe bari mu bakoze inama yanzuriwemo ko Abatutsi bose bagiye kwicwa.

Yabereye mu kigo cy gisirikare cya Kigali kitwaga Camp Kigali.

Ibi bikubiye mu buhamwa uwahoze ari umunyamakuru wa RTLM witwa Bemeriki Valérie yahaye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ubwo yavugaga ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version