Umukamo Wariyongereye, Mu Rwanda Buri Wese ‘Anywa Litiro 72 Z’Amata’ Ku Mwaka

MINAGRI ivuga ko buri Munyarwanda anywa Litiro 78 z'amata ku mwaka

Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ugereranyije n’uko umukamo wari umeze muri 2014 ubworozi bw’inka bukomeje gutera imbere. Umukamo wavuye kuri litiro 1,735,000 mu mwaka wa 2014 ku munsi ugera kuri litiro 2,450,000 mu 2020 ku munsi. Ikigereranyo cyo kunywa amata ku munyarwanda kigeze kuri litiro 72 ku mwaka.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata.

Imibare ivuga ko iyo ufashe litiro 2,450,000 ukagabanya abaturage 12,500,000 usanga hafi buri Munyarwanda wese anywa Litiro 72 z’amata ku mwaka.

Bivuze ko muri rusange Umunyarwanda umwe anywa byibura Litiro 2 zirengaho gato.

- Advertisement -

Muri gihe cya Guma Mu Rugo, Leta y’u Rwanda yafashije ababyeyi kubona amata yo guha abana babo kugira ngo abe inyunganiramirire.

N’ubwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko umukamo wazamutse, mu turere twinshi haracyavugwa ikibazo cy’imirere nkene ku bana, ituma bagwingira cyangwa bagakura nabi muri rusange.

Akenshi kunywa cyangwa kutanywa amata ntibishingira ku bukene ubwabwo ahubwo bishingira ku myumvire.

Iyi niyo mpamvu akenshi ikibazo cy’imirire n’iminywere mibi bigaragara mu cyaro kurusha mu mijyi, aho usanga abaturage baba bafite ikigero gito cy’amashuri.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2001, hari tariki ya 01, Kamena.

Ni umunsi washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, mu rwego rwo gufasha abantu guhora bazirikana akamaro k’amata mu mirire, imikurire n’imibereho myiza ya muntu.

Ku isi ku munsi  abantu bagera kuri miliyari esheshatu batungwa n’amata cyangwa ibiyakomokaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version