Umukandida Habineza Arashinja Akarere Ka Ngoma Kumubangamira

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu minsi 11 amaze yiyamaza hirya no hino yabangamiwe n’ubuyobozi  bw’Akarere ka Ngoma bwonyine.

Avuga ko yagiye kwiyamamaza yo taliki 24, Kamena, 2024, uwo ukaba wari umunsi we wa gatatu atangiye ibi bikorwa kuko, muri rusange, byatangiye taliki 22 z’uko kwezi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Nyakanga, 2024, ari kumwe n’abandi bayobozi mu ishyaka Green Party, Dr. Frank Habineza yavuze ko aho yaciye hose yishimiye uko yasanze ibintu byifashe, ashima uko yakiriwe.

Muri rusange, ashima ko ibikorwa bye bitigeze bibangamirwa na benshi ‘uretse’ abayobozi bo mu Karere ka Ngoma.

- Advertisement -

Ati: “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi yicuma birushaho gusobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.

Habineza avuga ko ubwo ishyaka rye ryahabwaga umunsi wo gukorera muri Ngoma, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije ‘nkana’ amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bwa Ngoma bwahise butegura n’inama itunguranye mu rwego rwo kubangamira Green Party.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Habineza yabwiye abanyamakuru ati:“Aho bitagenze neza, ni muri Ngoma. Habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.

Dr. Frank Habineza yemeza ko atari inshuro ya mbere ishyaka rye ribangamiriwe muri Ngoma, yungamo ko iby’amatora nibirangira ikibazo cya Ngoma bazagikurikirana by’umwihariko.

Ati: “Akarere ka Ngoma wagira ngo harimo umuzimu. Si ubwa mbere! Ariko ntabwo bizahagararira aha, niduhuguka tuzabikurikirana. Turifuza ko Inama Njyanama yose yegura ikavanwaho”.

Ahandi Green Party ya Habineza ivuga ko yabangamiwe ni muri Ngororero.

Icyo gihe aho Dr. Frank Habineza n’abo ishyaka rye rishaka ko barihagararira mu Nteko ishinga amategeko babangamiwe n’uko hari abaturage baje bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki, banaharirimbira indirimbo z’iyo mitwe!

Abo muri Green Party ntibatangaje iyo mitwe iyo ari yo.

Icyo gihe nabwo Hon Jean Claude Ntezimana yavuze ko ari ibintu bidakwiye, ariko ko iyo yongeraho ko nyuma barebye basanga ni ibikorwa by’abantu ku giti cyabo, yongeraho ko bashishoje basanga abo bantu bataratumwe n’iyo mitwe ya politiki.

Yungutse abanyamuryango…

Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bya Green Party

Ubuyobozi bwa Green Party buvuga ko iyo bugereranyije uko byari byifashe mu mwaka wa 2017 mu kwiyamamaza kw’icyo gihe n’uko byifashe kuri iyi nshuro, busanga iri shyaka ryarungutse abanyamuryango.

Bwemeza ko abaturage barushijeho gukunda ishyaka ryabo no kwitabira kumva imigabo n’imigambi yaryo.

Dr. Frank Habineza ati: “Iyo dusuhuza abaturage ubona batwakirana urugwiro rukomeye cyane, iyo abaturage bambwira ngo turagukunda cyane, ni wowe, tuzagutora, […] ni ibintu bishimishije cyane”.

Habineza avuga ko nta bantu bajya kuza kumva imigambi ye bohojwe cyangwa basunitswe n’abandi abo ari bo bose.

Avuga ko n’ubwo ari bacye agereranyinje n’uko hari aho bimeze handi( nko kuri FPR-Inkotanyi), ibyo ntacyo bitwaye; ko icyangombwa ari uko ubutumwa bwe butambuka bukagera kure.

Ishyaka Green Party rimaze kuzenguruka mu turere 15, bikaba biteganyijwe ko mu minsi 11 isigaye rizagera no mu tundi turere 15 dusigaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version