Umukinnyi Romami André Fils Akurikiranyweho Gukoresha Ibiyobyabwenge

Romami André Fils wigeze kuba umukinnyi ukomeye wa APR FC na ATRACO FC ndetse akagakina no mu kipe y’igihugu, Amavubi, yatawe muri yombi taliki 24, Werurwe, 2022 akurikiranyweho kunywa urumogi. Nyuma yakorewe idosiye igezwa mu bushinjacyaha nabwo buyigeza mu Rukiko. Urubanza rwe ruzabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Yari asanzwe ari n’umutoza w’abana.

Yakinnye  mu Burundi mu ikipe ya Vitalo akina ari umunyezamu.

Twamenye ko yafatiwe iwe amaze kunywa urumogi kandi ngo uwo bari bari kumwe we aracyashakishwa.

- Advertisement -

Yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kabuguru ya I, mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Taliki 11, Mata, 2022 nibwo Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bivugwa kandi ko yakorewe isuzumwa muri Laboratwari y’igihugu, Rwanda Forensic Laboratory, basanga mu maraso ye harimo igipimo cyo hejuru cy’urumogi.

Icyo amategeko ateganya  mu muntu uhamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge

Kunywa ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 11 y’Itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igifungo kitari cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version