Umuganda Rusange Ni Uburyo Bwo Kwishakamo Ibisubizo- Meya W’Umujyi Wa Kigali

Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali yanditse kuri Twitter ko umuganda rusange ari igikorwa Abanyarwanda batekereje kandi bagishyira mu bikorwa hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo bibareba.

Yanditse ko umuganda rusange ni uburyo Igihugu [cyacu] cyashyizeho mu kwishakamo ibisubizo.

Yashimiye abawitabiriye kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Mata, 2022 ndetse n’abawitabira mu yindi   minsi itari umuganda.

Ati: “ Isuku tuyimike iwacu dusibura inzira z’amazi, dushyira imyanda ahabugenewe.”

Pudence Rubingisa yakoreye Umuganda rusange mu Mudugudu  wa Rukore,  Akagari ka Busanza,  Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Niho kandi na Minisitiri w’abakozi ba Leta Rwanyindo Fanfan Kayirangwa usanzwe ari imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma yakoreye umuganda.

Umuganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Mata, 2022 wari ugamije gusibura imiferege n’ahandi hantu hashoboraga kuzatiza umurindi ibiza kamere bishobora kuzaterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri Gicurasi, 2022.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yaraye avuze ko hari gahunda yo kureba niba umuganda rusange wajya ukorwa kenshi mu kwezi kugira ngo habeho uburyo bwo gukomeza kubungabunga ibyo umuganda uheruka wakoze.

Hagati aho kandi Minisitiri Gatabazi yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ngororero  hafi y’imigezi ya Satinsyi na Rubagabaga.

Umugezi wa Satinsyi uri mu karere ka Ngororero hafi y’urugabano na Nyabihu

Yifatanyije n’abaturage guca imirwanyasuri mu mirima yabo hagamijwe gukumira itaka ryuzura mu migezi ya Satinsyi na Rubagabaga amazi akabura aho aca maze agasandara mu mirima yabo.

Abaturage bari basanzwe bafite impungenge z’uko amazi nakomeza kuzurirana azasenya biriya biraro, ubuhahirane bugahagarara.

Isuri ni ikibazo ku musaruro kubera ko imanukana ubutaka bwari buzaterwemo imyaka bukajyanwa n’amazi, bigatuma ubutaka bw’imusozi butakaza ifumbire n’ibindi bibutunga bityo ibimera bikazahara.

Uretse kuba isuri imanukana ubutaka bw’ingirakamaro, ifunga inzira amazi y’imigezi yari asanzwe acamo bityo ntatambuke agateza imyuzure yambuka ikagera ku mirima y’abaturage.

Ibi niko byari bisanzwe bigenda ku mirima y’abaturiye imigezi ya Satinsyi na Rubagabaga.

Amazi y’iriya migezi amanuka aturuka mu Karere ka Rutsiro agaca mu mirenge irimo Umurenge wa Sivu, uwa Bwira ndetse n’uwa Muhororo akabona kwiroha muri Nyabarongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version