Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukino Wa Argentina Na Brazil Wahagaritswe Igitaraganya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umukino Wa Argentina Na Brazil Wahagaritswe Igitaraganya

admin
Last updated: 06 September 2021 9:17 am
admin
Share
SHARE

Umukino wahuzaga amakipe y’umupira w’amaguru ya Brazil na Argentina wahagaritswe huti huti, ubwo inzego z’ubuzima zari zimaze kumenya ko hari abakinnyi babeshye bakinjira mu gihugu mu buryo butemewe.

Ikibazo cyazamuwe n’uburyo ikigo gishinzwe ubuzima muri Brazil, National Health Surveillance Agency (ANVISA), cyaje kugaragaza ko abakinnyi bane bakina mu Bwongereza, batanze amakuru atariyo kugira ngo babashe kwinjira muri Brazil.

Abo ni Giovani Lo Celso (Tottenham), Emiliano Martinez (Aston Villa), Emiliano Buendia (Aston Villa) na Cristian Romero (Tottenham).

Ni mu gihe amabwiriza ya Leta ya Brazil yo guhera ku wa 23 Kamena ategeka ko bitemewe kwinjira muri Brazil ku banyamahanga baturuka mu Bwongereza, u Buhinde na Afurika y’Epfo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Bariya bakinnyi nubwo binjiye muri Brazil baturutse muri Argentine, bashinjwa ko babeshye ntibavuge ko baturutse mu Bwongereza mu minsi itarenze 14 yabanje.

Byatumye inzego z’ubuzima zijya kubakura mu kibuga shishi itabona, aho ngo bijyanye n’ukuri kw’ibyabaye bagombaga kuba bari mu kato, bakurizwa indege bakirukanwa ku butaka bwa Brazil.

Uyu mukino wasubitswe wari urimo kubera muri Neo Quimica Arena mu mujyi wa Sao Paulo. Ni uwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha.

Umuyobozi wa ANVISA Antonio Barra Torres yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko bageze aho binjira mu kibuga kubera ko amabwiriza yose batanze atigeze yubahirizwa.

Ati “(abo bakinnyi bane) bagombaga kuguma mu kato mu gihe bategereje gusubizwa iwabo, ariko ntabwo bubahirije amabwiriza. Bagiye muri sitade baninjira mu kibuga, mu gukomeza kurenga ku mabwiriza.”

Romero, Lo Celso na Martinez bari mu ikipe yabanje mu kibuga kuri iki Cyumweru.

Umuyobozi wa ANVISA yavuze ko ibyabaye ari ikibazo gikomeye ku rwego rw’ubuzima, ku buryo abakinnyi batemerewe kuguma muri Brazil bahita bashyirwa mu kato, mu gihe hategerejwe icyemezo kibasubiza iwabo.

Yanatangaje ko bamaze kumenyesha Polisi ya Brazil ku ngamba zikwiye guhita zifatwa.

Abakinnyi ba Brazil bahise batangira umukino ujyanye n’imyitozo, mu gihe aba Argentina bahise bava kukibuga.

Mu kanya gato hahise hasakazwa amafoto agaragaza ko ikipe ya Argentina yose yahise yurira indege igasubira iwabo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL, ryasohoye itangazo ryemeza ko uwo mukino wasubitswe, ntiryavuga igihe uzasubukurirwa.

Ryatangaje ko abasifuzi na komiseri w’umukino bazashyikiriza akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire raporo y’ibyabaye byose, ari nako kazatanga umurongo ku ntambwe izakurikira.

Aka kavuyo kavutse mu gihe abakinnyi icyenda ba Brazil bakina mu Bwongereza batabashije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yabo, bitewe n’impungenge z’amakipe yabo kuko umuntu uvuye muri Amerika y’Epfo ugiye mu Bwongereza, agomba kujya mu kato k’iminsi icumi.

Byatumye amakipe yanga kurekura abakinnyi, kubera impungenge z’uko bazasiba imikino myinshi basubiye mu Bwongereza, kubera ko bagomba kujya mu kato nk’itegeko.

TAGGED:ArgentinaBrazilQatar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tunisia Yatwaye Igikombe Cya Afrobasket Bwa Kabiri Yikurikiranya
Next Article Guinée: Igihugu Cyaranzwemo Coup D’Etat Kuva Cyabona Ubwigenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?