Umukino w’u Rwanda Na Senegal Muri Volleyball Wahagaritswe Igitaraganya

Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball mu bagore wahagaritswe igitaraganya, amakuru akavuga ko u Rwanda rwarezwe ko rwakinishije bamwe mu bakinnyi badafite ibyangombwa.

Umukino wasubitswe amakipe yageze ku kibuga, abakinnyi basabwa guhita basubira mu rwambariro. Wagombaga kubera muri Kigali Arena.

Hari amakuru ko ikipe ya Morocco yareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi badafite ibyagombwa, kuko bakiniye igihugu cya Brazil bakomokamo.

- Advertisement -

 

U Rwanda rwari rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza. Rwasabwaga gushimangira instinzi ngo ruzamuke nk’ikipe ya mbere mu itsinda, ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka.

Kuri uyu wa Kane haje kujya hanze ibaruwa ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Nigeria ryandikiye impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika, CAVB, risaba ko ibyavuye mu mukino n’u Rwanda byateshwa agaciro, Nigeria igahabwa intsinzi.

Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0 ku mukino uheruka.

Abakinnyi Nigeria yatanzeho ikibazo ni Aline Siwurira wambara nimero 2, Apolinario Caroline wambara nimero 3, Mariana de Silva wambara nimero 6 na Moreira Gomes wambara nimero 16.

Nyuma y’umukino wari umaze guhagarikwa, hahise hakorana inama igomba kwiga kuri ibi bibazo, ibyemezo bifatwa bikazatangazwa.

Ibaruwa Nigeria yandikiye CAVB
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version