Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi Wa Kaminuza Y’u Rwanda Araregwa Kwibira Amanota Umunyamahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukozi Wa Kaminuza Y’u Rwanda Araregwa Kwibira Amanota Umunyamahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2024 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Karuranga Jane ni umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuvuzi rikorera mu Karere ka Gasabo.  Mu rukiko ubushinjacyaha bumukurikiranyweho guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umunyamahanga watsinzwe ibizamini.

Mu rubanza rwaraye rubereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 5, Gashyantare, 2024, Ubushinjacyaha bwasabye ko Karuranga Jane afungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Bwanagaragaje ko uyu mukozi yari ashinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza guhindura amanota y’umwe mu bari bakoze ikizamini cy’akazi mu ishami ry’ubuvuzi aratsinda kandi mu by’ukuri yari yatsinzwe.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mukozi yari yahawe n’abakoresheje ibizamini amanota 67.3% Karuranga aza kubihindura akamuha 70.5%, bituma agaragara nk’uwatsinze ikizamini ndetse ahabwa akazi.

Abashinjacyaha babwiye urukiko ko mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha yemeye ko yahinduye amanota y’uwo mukozi ariko ko yabikoze mu gukosora amakosa y’imibare yari yakozwe mu gihe cyo guteranya amanota y’uwo mukozi.

N’ubwo ngo yabivuze atyo, bamwe mu bari mu itsinda ryatanze amanota bagaragaje ko nta kwibeshya kwari kwabayemo, ko byakozwe n’umuntu ku giti cye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho guhimba no guhindura inyandiko, kuzimanganya ibimenyetso ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje ku byo akurikiranyweho.

Karuranga Jane we mu kwisobanura, yavuze ko atahimbye amanota nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo ko yakosoye amakosa yarimo kandi yari abifitiye ububasha nk’umukozi ushinzwe abandi.

Yagaragaje ko ibizamini by’akazi byakozwe birarangaira akora raporo y’abatsinze ariko aje kugenzura nyuma asanga harabayemo amakosa yo kwibeshya mu mibare kuri umwe mu bakozi, arabihindura abikorera raporo abigeza ku bayobozi barabyemera barabisinya.

Avuga ko nta nyungu yari abifitemo kuko uwo mukozi yari umunyamahanga kandi batari baziranye cyangwa ngo hagire icyo bamuha ku buryo yakoresheje ububasha bwe mu nyungu ze bwite.

Ku bijyanye no guhisha ibimenyetso,  Karuranga Jane yavuze ko ntabyo yahishe kuko yanasatswe inshuro nyinshi ndetse n’ibyo yakoze byinshi bikaba byarifashishije ikoranabuhanga.

Karuranga yagaragaje ko uwo mukozi yahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda akitwara neza kuko yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

Yasabye gukurikiranwa adafunzwe kuko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu akanagira umwana urwaye yitaho mu bitaro bya CARAES- Ndera.

Umwunganira nawe yagaragaje ko habayeho ikosa ryaturutse ku kazi kenshi n’ubwihutirwe bw’akazi bwari buhari, ashimangira ko mu myaka 25 yari amaze muri Kaminuza yari asanzwe ari inyangamugayo.

Uyu munyamategeko yunze mu ry’umukiliya we avuga ko hakozwe raporo kuri telefoni ye, hagamijwe kureba niba hari aho yahuriraga n’uwo mukozi mushya ariko ngo ko nta hantu byagaragaje.

Avuga ko ibyabaye byafatwa nk’ikosa ry’imyitwarire aho kuba icyaha nshinjabyaha.

Yashimangiye kandi ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi,  rwagira ibyo rumutegeka agomba kubahiriza kandi ngo afite umuvandimwe wemeye kumubera umwishingizi ariko agakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 9, Gashyantare, 2024 saa munani z’amanywa.

TAGGED:featuredIkizaminiImpapuroKaminuzaUmukoziUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Ba DRC Batwitse Ibendera Ry’Amerika
Next Article I Kibeho Perezida Wa Pologne Arasura Ikigo Cy’Abafite Ubumuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?