Umukozi Wa NAEB Arakekwaho Iyezandonke

Umukozi wa NAEB akurikiranyweho kudatangaza ingano nyayo y'ibyo atunze.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umukozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rumukurikiranyeho kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.

Iyezandonke ni uburyo bukoreshwa n’abantu bagafata amafaranga babonye mu buryo butemewe n’amategeko bakayakoresha  mu bindi bintu ubusanzwe bitagize icyo bitwaye.

Ni ukweza indonke wabonye mu buryo budakwiye.

Kuri X, RIB yanditse ko yamufunze nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko yibyo atunze.

Nta makuru arambuye kuri uwo mutungo uretse ko RIB ivuga ko yamufungiye kuri sitasiyo yayo mu Karere ka Nyarugenge, ariko idosiye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

RIB iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo w’ukuri wabo mu rwego rw’Umuvunyi.

Uru rwego rushimira abantu bose bagira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bagatangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungu zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version