Umumotari Yahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 4000 Arayanga

Mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu hari umumotari uherutse gufatwa ari guha umupolisi ruswa ya Frw 4000 ngo areke kumuhanira ikosa yari amusanzemo. Umupolisi yarayanze.

Motari yari afashwe ahetse abantu babiri kandi bitemewe mu mategeko agenga gutwara abantu ku binyabiziga bito nka moto.

Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba avuga ko uriya mumotari yafashwe n’abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda.

- Advertisement -

Hari mu ijoro ahagana saa yine.

CIP Mucyo Rukundo ati: “ Ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’uko bisanzwe mu Mudugudu wa Buhuru, baje guhagarika moto ifite nimero RG 851 B, yari iriho umumotari wari uhetse abagenzi babiri. Mu gihe yari agiye kwandikirwa amande yanze kubyemera ahubwo  akomeza guhatiriza ngo ahabwe imbabazi ari nako akura amafaranga y’u Rwanda 4000, ayahereza umupolisi, ako kanya ahita atabwa muri yombi.”

Uyu mupolisi uvugira Polisi muri iriya Ntara asaba abaturage[harimo n’abamotari] kwirinda amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose kuko ari kimwe mu bitera impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko ari iby’ubwenge ko ufashwe yirinda guhatiriza ngo arekurwe agende  cyangwa ngo atekereze ko yatanga ruswa, ikamutabara.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version