Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunsi Bikira Mariya Ajya Mu Ijuru, Nibwo Ab’i Kibeho Bemerewe Kujya Bahasengera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunsi Bikira Mariya Ajya Mu Ijuru, Nibwo Ab’i Kibeho Bemerewe Kujya Bahasengera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2022 11:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Buri Taliki 15, Kanama, buri mwaka Abakirisitu cyane cyane abo muri Kiliziya Gatulika bazirikana ko ari bwo Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’umuco witwa Mutangana Boshya Steven yanditse ko ku italiki ya 15, Kanama, 1988 ari bwo Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi yatanze uburenganzira ko i Kibeho hazajya hakorerwa amasengesho harimo n’ayo kujya biyambaza Bikira Mariya.

Ni nyuma y’uko hari hashize imyaka mike i Kibeho hatangiye kubera amabonekerwa aho abakobwa bahigaga bavugaga ko babonekerwa na Bikira Mariya kandi koko byaje kwemezwa ko ari ko byagenze.

Mutangana kuri Twitter yanditse ati; “… Uwo munsi, 15/08/1988 Mgr J.Baptiste Gahamanyi atanga uburengenzira bwo gusengera aho hantu haberaga amabonekerwa (misa, umuyobozi uhakurikirana by’umwihariko/chapelain…)

🔷Uwo munsi, 15/08/1988 Mgr J.Baptiste Gahamanyi atanga uburengenzira bwo gusengera aho hantu haberaga amabonekerwa (misa, umuyobozi uhakurikirana by'umwihariko/chapelain)…

🌍Nta handi #Afurika ifite kugeza ubu hari umwihariko nk'uwa #Kibeho #Nyaruguru #Rwanda🇷🇼
(📸 archives) pic.twitter.com/rR53HCkZsJ

— MUTANGANA B.Steven💻Heritage🗃Archives🖌Art🌐Media (@mutangana2) August 14, 2022

Uyu muyobozi usanzwe ari n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda akaba yarigeze no kuba umunyamakuru, avuga ko nta handi muri Afurika hari uriya mwihariko nk’uwa Kibeho mu  Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

cy’ibanze baje kwemeranyaho ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa mu Murenge wa Kibeho.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa ari bo Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

 

TAGGED:Bikira MariyaGahamanyiKibehoMusenyeriNyaruguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Nyanza Haravugwa Umugabo Wasambanyije Nyirabukwe Umugore We Akabafata
Next Article Sudani: Abantu 52 Bapfuye Bazize Imyuzure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?