Umunsi Navuze Ko Naniwe Hazahita Hashyirwaho Undi

Ku kibazo cy’abibaza uko u Rwanda ruzamera nyuma y’uko Perezida Kagame azaba atakiruyobora, ubwe yabasubije ko igihe amaze aruyobora yakoze ibyo yagombaga gukora kugira ngo arutegurire ejo hazaza heza. Avuga ko umunsi yavuze ko akeneye ikiruhuko, hazahita haboneka undi umusimbura, igihugu kigakomeza.

Yabwiye NTV ko u Rwanda rwashoye mu bantu barwo ku buryo nta muntu wari ukwiye kwibaza niba ruzakomeza gutera imbere ubwo ruzaba rutakiyoborwa na Paul Kagame.

Yagize ati: “ Nemera ko icyerekezo gihari. Twashyize imbaraga zifatika mu gutegura abantu kugira ngo babe bafite ibisabwa byose. Twiyubatsemo ubushobozi, twubaka inzego, kandi dukomeza kuziteza imbere. Ibyo rero bisubiza abo bose bibaza uko u Rwanda rwa nyuma ya Kagame ruzaba rumeze”.

Perezida Kagame aherutse kugirana ikiganiro kirambuye na Televiziyo ya Kenya, NTV

Mu kiganiro kirekire aherutse guha NTV yo muri Kenya Perezida Kagame yavuze ko nk’uko aherutse kubwira abayobozi muri FPR-Inkotanyi ko bakwiye kuba batekereza uzamusimbura, igihe nikigera akababwira ko akazi bamushinze akarangije, hazaterana inama kandi ikazahita vuba na bwangu ishyiraho umusimbura.

- Advertisement -

Avuga ko uwo muntu azaba atandukanye na Kagame Abanyarwanda bari bamenyereye, ashobora kuzaba ari umuntu ndetse umurengeje ubushobozi.

Icyakora Kagame avuga ko umuntu wese uzamusimbura naramuka ashatse kujyana u Rwanda aho abonye hose, hari inzego zizamukebura zimubuze kubikora.

Mu buryo busa n’ubwo asubizamo abantu bavuga ko nyuma ye u Rwanda ruzahirima, Perezida Kagame yigeze gusubiza Umunyamerika wari waje mu kiganiro yari yahaye abantu kitwaga “Council on Foreign Affairs: a Conversation with President Kagame” ko hari igihe u Rwanda ruzamera nk’ibindi bihugu byose bidakenera inkunga.

Icyo gihe uwo muntu yamubazaga uko abona u Rwanda ruzaba rumeze igihe ruzaba rutagihabwa inkunga n’amahanga.

Iki kiganiro cyabaye taliki 19, Nzeri, 2017.

Aherutse kandi kuvuga ko u Rwanda aho rugeze n’ibyo rwaciyemo bikomeye ku buryo nta muntu uwo ari we wese n’aho yaba aturutse hose, uzarugenera aho aruvana, aho arugeza keretse Abanyarwanda n’undi washaka gukorana nabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version