Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunsi Wa Mbere W’Uruzinduko Rw’Umwami Wa Jordanie Rwaranzwe N’Isinywa Ry’Ubufatanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umunsi Wa Mbere W’Uruzinduko Rw’Umwami Wa Jordanie Rwaranzwe N’Isinywa Ry’Ubufatanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2024 6:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame hamwe na Abdallah II umwami wa Jordanie baraye bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ibihugu byombi mu nzego zirimo no kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’ubufatanye mu by’ubumenyi mu by’ubuvuzi.

Hari ku munsi wa mbere w’uruzinduko umwami wa Jordanie ari kugirira mu Rwanda, uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu.

Perezida Kagame n’umwami wa Jordanie bagiranye kandi ibiganiro mu mwiherero byibanze ku byakorwa ngo umubano hagati ya Kigali na Amman( umurwa mukuru wa Jordanie) utezwe imbere birambye.

Perezida Kagame aganira n’umwami Abdallah II wa Jordanie

Indi ngingo impande zombi zasinyiye mu rwego rw’ubufatanye ni iyerekeye ubukungu n’ubucuruzi bikajyanirana n’ubuhinzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri uyu wa Mbere( ari nawo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe),  umwami wa Jordanie arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, aharuhukiye imibiri 250,000 y’Abatutsi bahoze batuye muri Kigali.

Hagati aho u Rwanda rurateganya kuzafungura Ambasade muri Jordanie nk’uko mu mwaka wa 2023 byemejwe hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirebana cyane n’ubucuruzi

Mbere y’aho(mu mwaka wa 2022)Perezida Paul Kagame yasuye Jordanie ahura kandi agirana ibiganiro n’umwami Abdallah II.

Baganiriye uko ibihugu byabo byakwagura umubano ndetse bagaruka ku bibazo byagarije isi muri rusange n’uruhare ibihugu byabo byagira mu kubikemura.

Ubwami bwa Jordania mu ncamake…

- Advertisement -

Igihugu cya Jordanie  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel.

Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5, icyizere cyo kuramba ku bayituye ni imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite. Nta butunzi kamere bwinshi ifite ariko iri mu bihugu biteye imbere cyane.

Kubera aho iherereye,  bituma ibihugu byinshi byirinda kuyihungabanya kuko iri mu isangano y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordan itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordan iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri Bibiliya hari aho ivugwa…

Twababwira ko Jordanie yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’Abamowabu.

Bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37).

Bibiliya ivuga ko Abamowabu bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’Uburasirazuba ku nkengero y’Inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.

Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba bakaba banasoma ibinyamakuru bareremba hejuru yayo mazi ntibitohe.

TAGGED:AmasezeranofeaturedInyanjaJenosideJordanieKagameUbucuruziUbuhinziUmwamiUrwibutso
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami Wa Jordania Yageze Mu Rwanda
Next Article DRC: Abanyamakuru Batawe Muri Yombi N’Igisirikare Cya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?