Perezida Kagame hamwe na Abdallah II umwami wa Jordanie baraye bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ibihugu byombi mu nzego zirimo no kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’ubufatanye mu by’ubumenyi mu by’ubuvuzi.
Hari ku munsi wa mbere w’uruzinduko umwami wa Jordanie ari kugirira mu Rwanda, uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu.
Perezida Kagame n’umwami wa Jordanie bagiranye kandi ibiganiro mu mwiherero byibanze ku byakorwa ngo umubano hagati ya Kigali na Amman( umurwa mukuru wa Jordanie) utezwe imbere birambye.
Indi ngingo impande zombi zasinyiye mu rwego rw’ubufatanye ni iyerekeye ubukungu n’ubucuruzi bikajyanirana n’ubuhinzi.
Kuri uyu wa Mbere( ari nawo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe), umwami wa Jordanie arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, aharuhukiye imibiri 250,000 y’Abatutsi bahoze batuye muri Kigali.
Hagati aho u Rwanda rurateganya kuzafungura Ambasade muri Jordanie nk’uko mu mwaka wa 2023 byemejwe hagati ya Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi.
Mbere y’aho(mu mwaka wa 2022)Perezida Paul Kagame yasuye Jordanie ahura kandi agirana ibiganiro n’umwami Abdallah II.
Baganiriye uko ibihugu byabo byakwagura umubano ndetse bagaruka ku bibazo byagarije isi muri rusange n’uruhare ibihugu byabo byagira mu kubikemura.
Ubwami bwa Jordania mu ncamake…
Igihugu cya Jordanie gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel.
Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.
-Umurwa mukuru wayo ni Amman.
-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5, icyizere cyo kuramba ku bayituye ni imyaka 72.
-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.
-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.
Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite. Nta butunzi kamere bwinshi ifite ariko iri mu bihugu biteye imbere cyane.
Kubera aho iherereye, bituma ibihugu byinshi byirinda kuyihungabanya kuko iri mu isangano y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.
Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’
Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordan itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.
Ibi byatumye Jordan iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Muri Bibiliya hari aho ivugwa…
Twababwira ko Jordanie yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’Abamowabu.
Bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37).
Bibiliya ivuga ko Abamowabu bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’Uburasirazuba ku nkengero y’Inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.
Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba bakaba banasoma ibinyamakuru bareremba hejuru yayo mazi ntibitohe.