Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyafurikakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga Ry’Inteko Zishinga Amategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyafurikakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga Ry’Inteko Zishinga Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2023 3:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr.Tulia Ackson Mwansasu ukomoka muri Tanzania yatorewe kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko. Asimbuye umunya Portugal witwa Duarte Pacheco uherutse gucyura igihe cye.

Amatora y’ugomba kuyobora iriya Nteko yabereye i Luanda muri Angola. Tulia Ackson yatowe nka Perezidante wa  31 w’iyi Nteko, akaba yari asanzwe ayobora Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yitwa Bunge.

Akson kandi yabanje kuba Perezidante wungirije w’iyi Nteko.

Ni umuhanga mu by’amategeko wabyigiye muri Kaminuza ya Dar es Salaam, muri Tanzania ndetse akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Capte Town muri Afurika y’Epfo.

Asanzwe kandi aba mu rugaga rw’abavoka muri Tanzania akaba yigisha n’amategeko  muri Kaminuza yizemo ya Dar es Salaam.

Yashimye abamutoye avuga ko azakora atizigamye mu nyungu z’abagize iriya Nteko bose.

Ms. Ackson abaye umugore wa gatatu uyoboye iyi Nteko nyuma y’Umuhindekazi witwa Najma Heptulla (1999–2002) n’Umunya Mexico witwa Gabriela Cuevas (2017–2020).

Niwe mugore w’Umunya Afurika uyoboye iyi Nteko bwa mbere.She is also the first African woman to hold the position.

Ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko rimaze imyaka 25 rishinzwe.

Iri huriro rimaze imyaka 25 rishinzwe

Kuva icyo gihe kugeza ubu ryayobowe n’abo mu bihugu bikurikira: Spain, Ubuhinde, Chile, Ubutaliyani, Namibia, Morocco, Bangladesh, Mexico, Portugal na Tanzania iri kuriyobora muri iki gihe.

TAGGED:AfurikafeaturedIntekoTanzaniaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahinga Avoka Barasabwa Kongera Umusaruro Ngo Bahaze Isoko Ry’Uburayi
Next Article Abahanze Udushya Mu By’Inganda Batewe Ingabo Mu Bitugu Na Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?