Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyakenya Owino Iman akomeza gufugwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Uyu musore w’imyaka 20 utuye mu Rwanda akurikiranywe n’ubutabera ku cyaha cyo gukora, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Taarifa yabonye amakuru ko uyu musore yakoraga ndetse agacuruza ibisuguti n’amabombo (candies, cokies), birimo ibinyabutabire byo mu bwoko bw’ibiyobyabwenge.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Owino Iman yacuruzaga izo bombo n’ibisuguti birimo ibinyabutabire bigize ibiyobyabwenge abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Snapchat, ruhuriraho urubyiruko rwinshi.
Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uwakeneraga ibiyobyabwenge yanyuraga kuri groupe yitwa Flights ByB, akavuga ibiyobyabwenge akeneye, hanyuma akohereza amafaranga kuri nimero iri muri mobile money ifitwe na Owino Iman.
Yagafata utwo tuntu tumeze nk’ibisuguti tuvanzemo urumogi, akaduha umumotari akadushyira umukiliya aho ari.
Uyu musore aburana ahakana icyaha, gusa umumotari yatumaga na we ufunze, amushinja ko yamutumaga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko hashingiwe ku byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, Owino Iman agomba kuburana afunze kuko hari ibimenyetso bidashidikanywaho bituma bikekwa ko icyaha aregwa yagikoze.
Ni icyemezo na mbere cyari cyafashwe n’urukiko, aza kukijuririra.
Isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera naryo ngo ryanzuye ko ibyo bisuguti na bombo birimo ikinyabutabire cyo mu bwoko bw’urumogi, biri ku kigero cyo hejuru.
Urukiko rwabishingiweho maze rutegeka ko Owino akomeza gufungwa iminsi 30.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Taarifa ko bakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ababikora n’ababikwirakwiza nubwo na bo bagenda biga andi mayeri kugira ngo badatahurwa.
Yagize ati “Abo bagizi ba nabi rero amwe mu mayeri bize gukoresha ni gukora ibiribwa cyangwa ibinyobwa birimo urumogi cyangwa kokayine (cocaine), akaba ariho bagenda bacisha ibyo biyobyabwenge. Hari abakora ibisuguti cyangwa bombo bagashyiramo urumogi, kokayine cyangwa heroine, hanyuma bakabicuriza ku bantu babiziranyeho.”
“Gusa hari n’ababicisha muri za shisha. Ibyo byose ariko bifashisha n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo abashaka ibyo biyobyabwenge babone uko babigura ndetse n’ababigurisha babone aba kiliya.”
Ni ibintu ngo bikunda gukoreshwa n’urubyiruko n’abanyeshuri baturuka mu miryango ifite amikoro.
Yakomeje ati “Uyu ukaba ari umwanya mwiza wo gukangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko bakunze kugura zimwe muri za biscuit, bombo ndetse na cookies, ko hari abagizi ba nabi bakoreramo ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse bakavangamo n’ibindi biyabutabire bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri.”
Yasabye ababyeyi kuba maso no kwita ku bana babo, kuko ubwo buryo bwo gukoresha ibiyobyabwenge buhari kandi burimo gukoreshwa cyane mu rubyiruko, cyane cyane ururi mu mashuri.
Yakomeje ati “Ababyeyi nibakanguke bakurikirane abana babo, ejo batazatungurwa basanze abana babo bafatiwe mu biyobyabwenge.”
Dr. Murangira yavuze ko amayeri abakora ibiyobyabwenge bakoresha yose azatahurwa, kuko ubushobozi n’ubumenyi byo kubigeraho buhari.
Ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.