Madamu Patricia Scotland usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa CommonWealth ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta. Aje kuganira n’u Rwanda aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize uriya muryango.
Ikindi bari buganire ni ukurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.
Tariki 24, Gashyantare, 2021 hari itsinda ririmo gutegura inama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), inama izwi nka CHOGM 2021, ryari mu Rwanda mu kugenzura aho rugeze rubyitegura.
Inama ya CHOGM 2021 iteganyijwe kuba hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, icyo gihe yatangaje ko basuye ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.
Yanditse kuri Twitter ati “Dushimishijwe cyane n’uburyo imyiteguro irimo kugenda, kandi dushimishijwe no kubona u Rwanda na Afurika byiteguye!”
Kuri uwo munsi kandi habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yahuje abahagarariye ibihugu byose bya Commonwealth baganira aho u Rwanda rugeze imyiteguro yo kwakira CHOGM 2021.
Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Muri Werurwe umwaka ushize(2020), mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuzayibyaza umusaruro.
Ibikorwa byiriya nama bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Madamu Scotland arakaza neza kandi azahatinde kuko iyo uje iwacu urahatinda