Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamabanga Mukuru Wa CommonWealth Ari I Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umunyamabanga Mukuru Wa CommonWealth Ari I Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2021 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Patricia Scotland na Minisitiri Biruta
SHARE

Madamu Patricia Scotland usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa CommonWealth ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta. Aje kuganira n’u Rwanda aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize uriya muryango.

Ikindi bari buganire ni ukurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Tariki 24, Gashyantare, 2021 hari itsinda ririmo gutegura inama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), inama izwi nka CHOGM 2021, ryari mu  Rwanda mu kugenzura aho rugeze rubyitegura.

Inama ya CHOGM 2021 iteganyijwe kuba hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, icyo gihe yatangaje ko basuye ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.

Yanditse kuri Twitter ati “Dushimishijwe cyane n’uburyo imyiteguro irimo kugenda, kandi dushimishijwe no kubona u Rwanda na Afurika byiteguye!”

Kuri uwo munsi kandi habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yahuje abahagarariye ibihugu byose bya Commonwealth baganira aho u Rwanda rugeze imyiteguro yo kwakira CHOGM 2021.

Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Muri Werurwe umwaka ushize(2020), mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuzayibyaza umusaruro.

- Advertisement -

Ibikorwa byiriya nama bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Madamu Scotland n’itsinda bazanye
Itsinda ryamwakiriye riyobowe na Min Biruta
Patricia Scotland na Minisitiri Biruta
TAGGED:BirutaCommonwealthfeaturedScotland
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwavoka wa Rusesabagina yasabiwe ibihano kubera ‘gutinza urubanza’
Next Article Gereza Nkuru Y’U Burundi Yagezwemo Na COVID-19
1 Comment
  • Kidamage says:
    11 March 2021 at 11:35 am

    Madamu Scotland arakaza neza kandi azahatinde kuko iyo uje iwacu urahatinda

    Reply

Leave a Reply to Kidamage Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?