Umunyamakuru Bujakera Yavuze Akaga Yaboneye Muri Gereza

Uyu munyamakuru wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yigeze kumara amezi atandatu afungiye muri gereza nkuru ya Kinshasa iri ahitwa Makala.

Ni gereza ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 1,500 ariko, nk’uko umunyamakuru Stanslas Bujakera abyemeza, ubu ibamo abantu bakubye abo inshuro icumi.

Twabamenyesha ko Stanis Bujakera ari we munyamakuru ufite abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi bose muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko  nko kuri X ahafite abantu 600,000.

Uyu mugabo aherutse kwandika ko muri iriya gereza abantu bamwe barara bahagaze, abandi bicarana bamwe mu maguru y’abandi, haba mu bwiherero, mu bwogero n’ahandi hose umuntu yabona yashyira umusaya.

Bujakela avuga ko uburiri bwose buryamaho abantu bagerekeranye, bakarya rimwe ku munsi, buri kanya bakaza gusakwa, abaganga babo bakaba badafite ibikoresho n’imiti bidahagije n’ibindi bigaragaza ko ubuzima ari bubi koko.

Ikibazo Bujakela avuga ko gikomeye ni uko iyo gereza yafungiwemo yubatswe mu gihe cy’ubukoloni kugeza n’ubu ikaba itaravugururwa ngo yagurwe.

Avuga ko icyumba yari afungiwemo cya munani cyari gifungiwemo abantu 100 ariko akavuga ko hari ahandi wasangaga abantu 1000.

Kubera ubuto bw’aho abantu barara, ufite ifaranga niwe uhabona kandi uko agira ifaranga rinini akaryishyura niko arara ahantu hagari.

Iyo umukene abuze inoti ngo abone aho arara cyangwa se abone ubundi buryo bwo kwikiranura n’abamutanze muri gereza, ikimubaho ni ukwishyura binyuze mu mirimo wakwita ‘nsimburagifungo’.

Bujakera agaya ko hari abo yasanze muri iriya gereza kandi bari bararangije igifungo cyabo mu mwaka wa 2018.

Uyu munyamakuru avuga ko muri iriya gereza hakunze no kugaragara uburwayi bya hato na hato kandi buhitana bamwe muri bo.

Iyo mibereho mibi yaje no kuyigereranya n’uko byari bimereye imfungwa Amerika yari yarafungiye muri Guantanamo mu Kirwa cya Cuba.

Imirire y’abafungiye muri gereza ya Makala iterwa n’abagemuriwe uwo munsi uko bangana n’ibyo bagemuye.

Ubwinshi bw’abagemuye n’ibyagemuwe nibyo bigena abari burye uwo munsi.

Ibyo ni bimwe mu byo Stanslas Bukajela avuga ko yasanze bicikira muri gereza ya Makala iri mu Murwa mukuru Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version