Umunyamakuru Mecky Kayiranga Yasohoye ‘Indirimbo Ye Ya Mbere’ Y’Urukundo

Mecky Kayiranga asanzwe ari umwanditsi muri kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Murandasi mu Rwanda. Yasohoye indirimbo ya mbere ivuga iby’urukundo mu bantu mu gihe afite izindi zirenga 16 zivuga ku buzima busanzwe.

Iyo yasohoye kuri iyi nshuro yayikoreye mu Karere ka Musanze, ahitwa mu Kizungu, ikaba yaramutwaye miliyoni 1 Frw.

Mecky Kayiranga yayise Garuka.

Iyi ndirimbo yari yarabanje kuyikorera amajwi gusa, ariko ubu yayishyize no mu mashusho.

Iri ‘mu njyana ituje’ kandi Mecky Kayiranga avuga ko izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi zizasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho mu mezi ari imbere.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Prince Layer.

Mecky yabwiye Taarifa ko ari yo ndirimbo ya mbere akoze mu buryo bw’amashusho. Ikaba izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi zizasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho mu gihe kitarambiranye.

Indirimbo y’uyu munyamakuru:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version