Umunyamakuru Wa B&B Aramagana Abamushinja Ivangura

Umunyamakuru mu myidagaduro na siporo uri mu bakomeye mu Rwanda David Bayingana

David Bayingana, umwe mu banyamakuru ba siporo ubirambyemo kurusha abandi, avuga ko ibyo uwitwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta aherutse kumushinjira mu rukiko by’uko yifitemo ivangura, ari ibinyoma.

Hari taliki 05, ubwo Fatakumavuta uyu yabigarukagaho yiregura mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Yireguraga ku byaha birimo ibyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Yashyize mu majwi Bayingana David, avuga ko uyu munyamakuru yamukoreye ivangura.

- Kwmamaza -

Bayingana we avuga ko mu buzima bwe nta vangura rimurangwaho cyangwa rizigera rimurangwaho.

Ku nkuta ziri ku mbuga nkoranyambaga, Bayingana yavuze ko nyuma yo kubona ibyo Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yatangaje ubwo yireguraga yahisemo kubinyomoza.

Kumva bamuvugaho kuvangura byaratumunguye biranamubabaza kuko byamwangirije izina.

Yanditse ati: “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n’uko nize nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose. Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato”.

Ubutumwa bwa Bayingana yikoma Fatakumavuta

David Bayingana avuga ko ari gusesengurana n’abanyamategeko be uko ibyo yavuzweho biteye no kureba izindi ntambwe zaterwa hashingiwe ku mategeko kugira ngo akurweho icyo gisebo.

Icyamamare gikoresha imbuga nkoranyambaga, Fatakumavuta, ari mu bibazo n’ubutabera nyuma yo gukurikiranwa ko yibasiye ibindi byamamare birimo The Ben, Meddy na Alex Muyoboke.

Nubwo The Ben we yandikiye urukiko avuga ko amuhaye imbabazi, ntibyarubujije kumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo aheruka mu rukiko yavuze ko asanzwe afitanye ibibazo na Muyoboke Alex kandi bimaze imyaka myinshi kuko byatangiye  mu mwaka wa 2017 ubwo Muyoboke Alex  yari ashinzwe inyungu z’abahanzi Charly na Nina.

Mu rukiko Fatakumavuta yavuze ko yakoze inkuru itarishimiwe na Muyoboke bituma agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko biramunanira.

Yavuze ko nyuma y’aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko “David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’imbwa y’Umuhutu”.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze iminsi rugira inama ibyamamare yo kudakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ngo zibagonganishe n’amategeko.

Ni umuburo RIB iha n’Abanyarwanda bose mu rwego rwo gukumira ko bakora ibyaha bigatuma bajyanwa mu rubanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version