Ububiligi: Abarundikazi Bishwe N’Inkongi

Bishwe n'inkongi yabasanze mu igorofa mu ijoro ryacyeye

Imiryango y’Abarundikazi babaga mu Murwa mukuru w’Ububiligi, Brussels, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwabo rwatewe n’inkongi.

Imyirondoro yabo yerekana abo Barundikazi ari Masika Sandra w’imyaka 20 na Muco Steffy Bretta w’imyaka 27.

Inkongi yabahitanye yateye itunguranye ibasanga mu igorofa ryabagamo abantu benshi iri muri Komini ya Anderlecht.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Komini witwa Walter Derieux yabwiye BBC ko iriya nkongi yatangiye mu gicuku.

- Kwmamaza -

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye risanga ibibatsi byabaye byinshi ndetse byakongeje ibindi byumba.

Abapolisi bakoze uko bashoboye barazimya ariko, ku bw’ibyago, baza gusanga imirambo ibiri muri kimwe muri ibyo byumba, baperereje basanga ni Abarundikazi.

Amafoto yaje gukwirakwizwa agera no kuri benewabo, barabamenya banatangariza Polisi amazina yaba nyakwigendera.

Bari basanzwe bakora mu ruganda rutunganya inyama rwitwa Viangro ruri i Brussels, umwe mu mijyi y’Uburayi ituwe n’Abanyafurika benshi barimo n’umubare utubutse w’abakomoka mu Karere k’ibiyaga bigari by’Afurika ari naho Uburundi buherereye.

Inkomoko y’iriya nkongi ntiramenyakana kuko Polisi ikibikoraho iperereza.

Abazi imiterere y’inyubako zo muri Komini ya Anderlecht bavuga ko inyinshi zishaje.

Iyi ni imwe mu mpamvu basanga ishobora kuba yateye iyo nkongi n’ubwo iperereza ritarabitangaho amakuru adakuka.

Mu myaka itatu ishize, abantu 15( ubariyemo n’abo Barundikazi) bamaze kwicwa n’inkongi yadutse muri iriya Komini.

Ikigo gikora ubushakashatsi kitwa Fondation Roi Baudouin( kitiriwe uwahoze ari umwami w’Ububiligi Baudouin) kivuga ko abantu bane ku bantu 10 batuye muri Komini ya Anderlecht bakomoka hanze y’Ububiligi.

Agace aba Barundikazi bari batuyemo

Umwami Baudouin yavutse taliki 07 , Nzeri,1930 atanga taliki 31, Nyakanga, 1993.

Albert II(yavutse taliki 06, Kamena, 1934) niwe wahise yima ingoma y’ubwami bw’Ababiligi kugeza ubwo yayivagaho taliki 21, Nyakanga, 2013.

Abatuye Komini ya Anderlecht biganjemo abakomoka muri Afurika no muri Aziya.

Indi mibare itangwa na kiriya kigo igaragaza ko mu byago 10 bihitana abantu benshi mu Bubiligi, bitatu bibera muri iyo Komini yiganjemo inzu zimaze imyaka irenga 80 zubatswe kandi zituwe n’abantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version